Urubanza rwa Ephrem Nkezabera, ufatwa nkaho ari mubateye inkunga abakoze Genodide y’abatutsi yo mu 1994, rwatangiye kuri uyu wa mbere w’iki cyumweru m’urukiko rw’Iburuseri m’Ububiligi. Kuri uyu munsi wa mbere w’urubanza, umuburanyi ntiyari yarwitabiriye ku mpamvu zuko arwaye kanseri bikomeye.

Perezida w’uru rukiko yihaye kugeza kuri uyu wa gatatu ubwo azafata icyemezo cy’uko urubanza rwakomeza nubwo umuburanyi ataba ahari, cyangwa se niba rwasubikwa.

Uru rubaye urubanza rwa kane rubereye m’ububiligi rwerekeranye na Genoside yo m’u Rwanda yahitanye miliyoni irenga y’abantu.

Kuva mu myaka ishize, urukiko rw’Iburuseli rumaze kuburanisha abanyarwanda batandatu mu rwego rw`icyo bise « compétence universelle des tribunaux belges à juger des crimes contre l’humanité », bivuga ko urwo rukiko rw’Iburuseli rufite ububasha bwo kuburanisha imanza zirebana n’ibyaha byakorewe inyokomuntu ahariho hose ku Isi.

Nkezabera Ephrem w’imyaka 57 y’amavuko yafatiwe i Buruseli m’Ububiligi mu w’2004, afatirwa mu rugo rw’umuhungu we. Urukiko Mpanabyaha k’u Rwanda rw’Arusha (ICTR) rwohereje idosiye ye m’Ububiligi kugirango urubanza rwe rwihutishwe. ICTR kuri ubu yo ubwayo ntirabasha kuranginza imanza ifite n’ubwo manda yayo iri hafi kurangira.

Ephrem Nkezabera yemera kuba ari mubateye inkunga umutwe w’Interahamwe mu bikoresho no mu mafaranga. Yahoze ari no muri komitenyobozi y’Interahamwe. Ari no mubateye Radio RTLM y’ifashishwaga mu gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Genoside mu banyarwanda.

Uyu mugabo wanahoze ari umuyobozi mukuru wa BCR (Banque commerciale du Rwanda), ahakana ibyaha aregwa bijyanye no gufata abagore ku ngufu.

Foto: RFI
MURINDABIGWI Meilleur
      

http://www.igihe.com/news-7-11-1358.html

Posté par rwandaises.com