Dr Richard Sezibera avuga ko guhabwa serivisi nziza kandi uko bikwiye ari uburenganzira bwa buri munyarwanda, bityo ngo ntawe ukwiye kubumuvutsa.
Ku bwe ngo gutanga serivisi ku muntu uje akugana si impuhwe uba umugirira kuko ngo n’ubusanzwe nyir’ugutanga serivisi ari cyo aba abereyeho. Bityo rero uyu mu minisitiri akaba asanga nta mpamvu yo guceceka no kuryumaho igihe uhawe serivisi mbi, ahubwo ngo kubitangira raporo ni imwe mu nzira izatuma bicika. By’umwihariko ngo abakora mu nzego z’ubuzima bo bakwiye kunoza imitangirwe ya serivise, bitihi se ugezweho no kwakirwa nabi akabivuga bagafatirwa ingamba.
Cyandika iyi nkuru, ikinyamakuru The Sunday Times cyasohotse ku cyumweru kivuga ko ministeri w’ubuzima ubwe yitangarije ko imitangirwe ya serivise ihagaze nabi, ndetse ngo nta watinya kuvuga ko serivise zitangwa nabi ahantu henshi. Ku bwe rero, ngo abaturage bakwiye na bo gutanga umusanzu wabo mu guharanira ko serivise bahabwa ziba zinoze. Ibi ngo nta kundi babikora uretse kujya bagaragaza ababaha serivise mbi kuko ngo aho ibintu bigeze ubu bikwiye guhinduka.
Ubu ngo iyi minisiteri ikaba igiye gushyiraho imirongo ya telefoni izifashishwa n’abasaba serivise mu nzego z’ubuzima mu gutangaza abazaba babahaye serivise mbi.
Iyi mirongo ngo ikaba ihanzwe amaso nk’ishobora guteza imbere imitangirwe myiza ya serivise ku barwayi bagana amavuriro n’ibigo nderabuzima kimwe n’abandi bagana inzego zitandukanye z’ubuzima.
Foto: Rwanda Gateway
MIGISHA Magnifique
http://www.igihe.com/news-7-11-2104.html
Posté par rwandaises.com