Amakuru aturuka mu kigo cy’itumanaho Rwandatel aremeza ko uwahoze ari umuyobozi mukuru wayo, Patrick Kariningufu akurikiranweho kuba yaranyereje akayabo k’amafaranga y’icyo kigo, amafaranga kugeza ubu Atari yatangazwa umubare kuko iperereza rigikorwa.

Kariningufu wari umuyobozi w’umujene w’imwe mu masosiyete manini y’itumanaho mu Rwanda, Rwandatel, uyu akaba yarasimbuwe na Hamidou Isiaka kuri uwo mwanya mu Kwakira uyu mwaka, ubu arashakishwa uruhindu.

Amakuru aturuka mu bitangazamakuru bitandukanye harimo n’ibya hano mu Rwanda aravuga ko Kariningufu kuri ubu ari kwihishahisha akwepa Interpol aho iri kumushakisha uruhindu, bikaba bivugwa ko yaba yarahungiye mu gihugu cy’Afurika y’epfo ariko nanone andi makuru avuga ko ubu yaba abarizwa muri Leta Zunze ubumwe za Amerika.

Umuyobozi mushya wa Rwandatel yatangaje ko Kariningufu atakiri umwe mu bakozi ba LAP Green, iyi ikaba ari imwe mu masosiyete akora ibijyanye n’itumanaho muri Afurika ikomoka muri Libya.

Akiva ku mwanya w’ubuyobozi bwa Rwandatel, Kariningufu ngo byari byatangajwe ko agiye kuyobora ibikorwa by’ubucuruzi bya LAP Green mu gihugu cya Uganda. Akiva muri muri Rwandatel hatangiye igikorwa cyo gukora audit yarangiye bigaragara ko uwo mugabo afite uruhare mu inyerezwa ry’umutungo w’icyo kigo.

Nyuma yo kumva ko hakorwaga audit muri Rwandatel akimara kuyivamo, Kariningufu yahisemo kwikuriramo ake karenge arahunga.

Kugeza ubu Interpol ndetse na polisi y’u Rwanda ntacyo biratangaza kuri iki kibazo cy’ishakishwa rya Kariningufu, yewe n’umubare wa nyawo w’amafaranga yanyerejwe nturamenyekana neza kuko ngo audit igikomeza.

MURINDABIGWI Meilleur

 

 http://www.igihe.com/news-7-11-2096.html

Posté par rwandaises.com