Uhereye ibumoso : Minisitiri John Rwangombwa na Dr Heike Henn (Foto / Goodman)

Jean Ndayisaba

KIGALI – Ku wa 21 Ukuboza 2009 abafatanyabikorwa mu iterambere barindwi, bemeye gutanga inkunga yabo yo gufasha Gahunda yo kurwanya ubukene (EDPRS) ingana na miliyoni 335.4 z’amadolari y’Amerika ni ukuvuga miliyari 190 na miliyoni 950, igikorwa cyabereye aho Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ikorera mu Mujyi wa Kigali. Iyo nkunga ikazanyuzwa mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2010-11 izatangira muri Nyakanga 2010.

Iki gikorwa kikaba kibaye mbere y’amezi 6 y’itegurwa ry’iyi ngengo y’imari, bikazafasha Leta y’u Rwanda gutegura ishyirwa mu bikorwa rya gahunda zo kurwanya ubukene n’iz’iterambere rirambye izi neza aho amafaranga yo kubikora azaturuka.

Mu izina ry’itsinda ry’abafatanyabikorwa mu iterambere bemeye kuzatanga iyi nkunga, Dr Heike Henn, ukuriye ubutwererane bw’u Budage mu Rwanda no mu Burundi, yavuze ko iyi nkunga y’ingengo y’imari izafasha mu bikorwa by’ibanze bya gahunda yo kurwanya ubukene.

Dr Heike Henn yagize ati “iyi nkunga inyuzwa mu ngengo y’imari ifasha kugabanya inzira ndende yakorwaga mu buryo bwo gutera inkunga, ariko kandi Abanyarwanda ni bo bonyine bafite uruhare mu guteza imbere igihugu cyabo no gukura abaturage mu bukene”

Mu izina rya Leta y’u Rwanda, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, John Rwangombwa, yashimiye icyo gikorwa cyiza cy’abafatanyabikorwa mu iterambere cyo kunyuza inkunga yabo mu ngengo y’imari yemeza ko gishingiye ahanini ku cyizere bafitiye igihugu n’ibyo gikora ati “iki ni ikimenyetso cy’uko bafitiye icyizere gahunda zose za Leta z’iterambere zigamije cyane cyane kugabanya no kurandura ubukene”

Yishimiye kandi ko ibyo bibaye mbere y’amezi 6 y’itegurwa ry’ingengo y’imari y’umwaka wa 2010-11 avuga ko bije mu murongo w’ibyo amahame mpuzamahanga agenga inkunga ateganya.

Igice kinini cy’iyi nkunga kikaba gitegerejwe mu mezi atandatu ya mbere y’ingengo y’imari y’umwaka wa 2010-11. Azanyuzwa muri iyi ngengo y’imari nyir’izina ni miliyoni 296.1 z’amadolari y’Amerika ($).

Azatangwa na Banki Nyafurika Itsura Amajyambere ni miliyoni 27.6 $, Komisiyo y’Ibihugu by’iburayi itange miliyoni 80.5 $, u Budage miliyoni 15.2 $, u Bwongereza miliyoni 63.1 $ na Banki y’Isi itange miliyoni 91 $.

Ibihugu by’u Bubiligi n’u Buholandi byo ngo bizanyuza inkunga yabyo muri zimwe mu nzego z’ingengo y’imari zihariye. U Bubiligi bukazatanga miliyoni 4.3 z’amadolari y’Amerika na ho u Buholandi bukaba buzatanga miliyoni 14.4 $.

Hari kandi n’izindi miliyoni 39.3 $ azatangwa n’aba bafatanyabikorwa mu iterambere mu bikorwa bahuriyeho, bikazatuma inkunga yose yemewe ingana na miliyoni 335.4 $ izafasha ingengo y’imari y’umwaka wa 2010-2011.

 

 http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=332&article=11227

Posté par rwandaises.com