Yitwa BAHATI Grace, afite imyaka 18 gusa,areshya na 1,76 m ndetse akaba anavuga indimi eshatu,Ikinyarwanda Igifaransa n’icyongereza.

Mu bakobwa beza bari biteguye kuba bakwegukana ririya kamba ntagereranywa uyu ni we wemejwe ko ari ikibasumba n’ihogoza muri bose.

Uwamuguye mu ntege ( 1 ere Dauphine) ni uwitwa RUSARO Utamuliza Carine wigeze kuba Miss muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda. We afite imyaka 22, areshya na 1.76m akaba avuga ziriya ndimi eshatu wongeyeho I Lingala.

Uwa Gatatu ( 2eme Dauphine ) ni Ngamije Winnie ufite imyaka 22 na we,areshya na 1.70 m , avuga za ndimi eshatu akaba ari umunyeshuri muri Kaminuza ya KIST.

Ikibazo rero ni ukumenya niba koko BAHATI ari we mukobwa mwiza mu Rwanda rwose!

Iki kibazo cyagira ibisubizo byinshi rwose kuko buri wese yasubiza ukwe,urugero ni nka Ziggy55 wo muri The Brothers wasubije umunyamakuru ko yaje mu birori ariko Miss Rwanda yamusize iwe mu rugo, ariko igisubizo twemeza ko cyahurirwaho na benshi ni iki :

« Ntagushidikanya rwose ko hari abandi bakobwa beza cyane muri iki gihugu wenda bashoboraga kuyingayinga BAHATI ariko kuba bataragaragaye mu ihiganwa biduha uburenganzira bwo kwemera ibyemejwe bityo mu ruhame rwa benshi ko BAHATI Grace ari we Miss Rwanda 2009. »

 

 

BAHATI Grace ni mwiza byo ! Photo : Internet

 

Tugarutse ku gaciro nyako k’iri zina Miss Rwanda, ntitwabura kuvuga ko BAHATI Grace akwiye gufata akanya akumva neza icyo bivuze kuba Nyampinga w’urwa Gasabo rwose: Kumanuka Sabyinyo ukagera I Gisagara,ukava ku Kagera ukagera i Karongi icyo ni igihugu kizwiho kugira abakobwa b’uburanga buhebuje,bafite umuco kandi bazi n’ubwenge !!!

Hari umunyamahanga wateye urwenya ati : « Mumbwire numero za Plaque z’Imodoka bamuhaye nzabashe kumumenya kuko iyo ndi kwa Rubangura mbona abakobwa banyu bose ari beza kandi basa ! » Ibi uyu mugabo yavuze akaba rwose abihuriyeho na benshi cyane.

Ejo cyangwa ejo bundi rero BAHATI araba yurira Rutemikirere agiye guserukira u Rwanda mu ruhando rw’amahanga haba ku bijyanye n’ubwiza Nyagasani yamuhaye cyangwa se ibindi bikorwa bitandukanye bisaba ubwenge. Ese arizeza iki abanyarwanda? Ese abanyarwanda bo baramusaba iki ? We se arabasaba iki?

Ibi bibazo hamwe n’ibindi byinshi, Bahati agomba kumenya ko ari we bireba maze akitegura kuzerekana ko yambitswe iri kamba koko arikwiye.

Inyarwanda.com ikaba yifurije Bahati Grace n’abamugaragiye bose kubyina intsinzi neza ariko cyane cyane bakomeza kuba koko urugero n’ishusho nyayo y’ umukobwa w’umunyarwandakazi w’inkumi kandi mwiza.

 by Gustave Nkurunziza
Posté par rwandanews.be