Izo ni Ingabo z’u Rwanda zivuye mu butumwa mu gihugu cya Sudani i Darfur

Nzabonimpa Amini

KANOMBE – Ku kibuga cy’indege cya Kigali ku wa 21 Ukuboza 2009, Ingabo z’u Rwanda 200 zo muri Batayo ya 7 zakiriwe i Kanombe zivuye mu butumwa bwo kubungabunga no kugarura amahoro muri Sudani mu Ntara ya Darfur. Izo ngabo zigeze ku kibuga cy’indege aho i Kanombe zafashe umunota wo kwibuka bagenzi babo 5 baguye muri ubwo butumwa.

Brigadier Jenerali Kazura Jean Bosco ukuriye ibikorwa bya gisirikare n’amahugurwa mu Ngabo z’u Rwanda yavuze ko abitabye Imana bahawe icyubahiro kibakwiye, ariko ngo hari ibikwiye gukorwa kugira ngo bene ibyo bikorwa bidasubira.

Yakomeje abwira abo basirikari b’u Rwanda bari bavuye mu butumwa bw’akazi muri Sudani ko bakwiye gufata ubwo butumwa nk’ingendo shuri aho bashoboye kwiga byinshi bizabafasha mu buzima bwabo ndetse no mu kazi kabo ka buri munsi. Yagize ati “ibyiza mwungukiye muri ubwo butumwa mukwiye kubishyira mu bikorwa”. Yabasabye kandi gukunda akazi no kugira umutima ukunda igihugu no gutabara abari mu bibazo aho ari ho hose.

Majoro Félicien Ndongozi, umuyobozi wa Batayo ya 7, yatangarije Izuba Rirashe ko Batayo yari ayoboye yari igizwe n’abasirikare 800, muri bo batatu bakaba baritabye Imana, 2 bazize abagizi ba nabi ahitwa Changire Tubai aho ingabo ze zari zikambitse undi azira indwara.

Ku bijyanye n’akazi bakoze yatangaje ko bagakoze neza uko byagombaga ku buryo bavuyeyo bakunzwe cyane n’Abanyasudani ndetse n’abandi bakozi b’Umuryango w’Abibumbye. Yongeyeho ati “ibyo biterwa n’ikinyabupfura n’imyitwarire myiza iranga Ingabo z’u Rwanda, gukora neza akazi bahawe n’uburambe bwo kuba mu bihe bigoye”.

Batayo ya 7 isimbuwe na Batayo ya 101, abavuye mu butumwa bose bakaba bahabwa ikiruhuko cy’ibyumweru bibiri.

 

http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=332&article=11228

Posté par rwandaises.com