Rwangombwa John wagizwe Minisitiri w’Imari (Foto / Arishive)
Kizza E. Bishumba

KIGALI – Ashingiwe ku bubasha ahabwa n’itegeko, Perezida wa Repubuka y’u Rwanda, Paul Kagame, ku wa 2 Ukuboza 2009 yahinduye Guverinoma hinjiramo umuntu mushya ari we Rwangombwa John wari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, 4 bari basanzwemo ari bo Madamu Mushikiwabo Louise, Bazivamo Christophe, Musoni James na Kamanzi Stanislas bahindurirwa imyanya. Karega Vincent we wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Umutungo Kamere we yazamuwe ku rwego rw’Abaminisitiri.

Abandi 3 ari bo Eng. Linda Bihire, Rosemary Museminali na Ing. Butare Albert ntibagarutse ku rutonde rw’abagize Guverinoma.

Muri iyo mpunduka nk’uko bikubiye muri iryo tangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe, Bernard Makuza, Minisitiri Musoni James wari Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi yagizwe Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu asimburwa kuri uwo mwanya na John Rwangombwa.

Bazivamo Christophe wari Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yahinduriwe Minisiteri ajya mu y’Amashyamba na Mine, naho Stanislas Kamanzi akurwa muri Minisiteri y’Umutungo Kamere aba Minisitiri w’Ibidukije n’Ubutaka.

Madamu Mushikiwabo Louise wari Minisitiri w’Itangazamakuru akaba n’Umuvuguzi wa Guverinoma yashyizwe muri Minisiteri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane asimbura Madamu Rosemary Museminali wavuye muri Guverinoma.

Vincent Karega wari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Umutungo Kamere yazamuwe ku mwanya wa Minisitiri w’Ibikorwa Remezo ubu ikomatanga ingufu n’amazi, gutwara abantu n’ibintu, imyubakire no gutuza abantu, asimbura Eng. Linda Bihire na Eng. Butare Albert.

Iryo tangazo rivuga ko hazashyirwaho Abanyamabanga ba Leta 3 muri Minisitiri y’Ibikorwa Remezo bazashyirwaho mu gihe cya vuba barimo ushinzwe ingufu n’amazi, ushinzwe gutwara abantu n’ibintu n’ushinzwe imyubakire no gutuza abantu.

Minisitiri y’Itangazamakuru yayoborwaga na Madamu Louise Mushikiwabo nta Minisitiri mushya yahawe, mu itangazo hakaba hatanavuzwe niba na yo izahabwa Umuminisitiri mu gihe cya vuba. Iyo Minisiteri isanzwe nta Munyamabanga Uhoraho igira nk’izindi cyangwa, ariko ikaba ifite Umuyobozi Mukuru (DG) ari we Kabagambe Ignatius.

http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=324&article=10829

Posté par rwandaises.com