Mu gihe habura iminsi 4 kugira ngo Diaspora Global Convention itangire, inama biteganyijwe ko izitabirwa n’abantu bagera kuri 200, kuri uyu wa gatatu abagera kuri 80 muri bo bamaze gusesekara mu Rwanda.
Aba bose bategerejwe kugera hano mu Rwanda uko ari 200, kuri ubu hamaze kwakirwa abagera 80 nk’uko tubikesha Uwabeza Alice, umukozi muri Minaffet, babanje kwiyandikishiriza muri za Ambasade z’u Rwanda hanze, ariko hari n’abiyandikishirizaga no kuri internet.
Abagize diaspora baza mu mwiherero mu kuboza 2008.
Ubu nibwo bwa nyuma bahuye.
Mu kwiyandikisha, buzuzaga impapuro ziriho ibibazo bitatu:
-Icya mbere cyari ukumenya amazina yabo n’aho baherereye ku isi ndetse na aderesi zabo;
– Ikibazo cya kabiri kikaba ari ukumenya inama bazitabira hagati y’eshatu ziteganyijwe kuba muri iki cyumweru turimo arizo: Iy’ Umushyikirano, inama mpuzamahanga y’ubumwe n’ubwiyunge ndetse n’inama ya kane y’abanyarwanda baba mu mahanga;
– Ikibazo cya gatatu babazwaga ni ukumenya niba bafite aho bazacumbika bageze mu Rwanda. Abadafite aho bacumbika mu Rwanda bose biteganyijwe ko bazacumbikirwa muri Motel Celena ku Kicukiro, ndetse no muri Hotel Hilltop iherereye i Remera ku buntu. Izi hotel zombi ni izo mu rwego rwo hagati.
Abagize diaspora bakirwa n’abakozi ba MINAFFET
mu mwiherero w’umwaka ushize
Twababwira ko buri munyarwanda wese, yaba ari abamaze kugera mu Rwanda uko ari 80 yaba ari n’abasigaye bategerejwe uko ari 120, buri wese agomba kwiyishyurira itike y’indege aho yaba azaturuka n’aho azasubira hose.
Foto: DGD
MURINDABIGWI Meilleur
http://www.igihe.com/news-7-11-1889.html
Posté par rwandaises.com
Visitez le site de la diaspora réunie au Rwanda sur ce lien