Kuri uyu wa gatanu ni bwo Inama Ngarukamwaka y’Umushyikirano yasojwe.

Iyi nama ihuza abanyarwanda bo mu nzego zitandukanye, baba ababa hanze cyangwa ababa mu Rwanda, abayobozi batandukanye ku nzego zose n’abandi. Muri iyi nama higirwa hamwe ibibazo by’ingutu bibangamiye igihugu bikavugutirwa umuti.

Mu gusoza iyi nama rero, Perezida Paul Kagame, yakomoje ku ngingo zitandukanye aho yatunze urutoki cyane abayobozi usanga bajya mu mirimo mu by’ukuri batayibashije.

Yavuze ko hari n’abandi baba bitwa ko bayibashije nyamara badakora, hakaba n’abandi usanga bakayibashije ariko batayihabwa, n’ababa bashobora kuyibasha ariko bakaba badafite amakuru ahagije mu buryo akazi runaka gakorwa, Kagame ati “Aba bose nta musaruro bashobora gutanga”.

Kagame kandi yikomye abayobozi usanga barigize ibitangaza mu bigo bakoramo, aho usanga umuntu ngo agera mu kigo akoreramo ugasanga amaraso y’abakozi yahagaze, ku buryo nta n’uhumeka.

Aha Perezida Kagame yavuze ko umuyobozi nk’uwo adakenewe, ngo umuyobozi mwiza ni umuyobozi ubasha kuganira n’abakoreshwa bakabasha kujya inama no kwigira hamwe ibikorwa. Atari ibyo kumva gusa umukoreshwa abwirwa ngo kora iki, ca aha, atabanje gusobanurirwa.

Aha kandi akaba yikomye ba bayobozi ba nimumuhe amashyi, nimumwongere andi, ko amashyi ari make ra!! Kubwa Perezida Kagame, ngo amashyi barindira gukamura mu baturage, bene nk’ayo ntabwo akenewe, ngo iyo umuntu akwiye amashyi arizana, si ngombwa kuyasaba.

Perezida Kagame yagarutse ku bijyanye no gukunda igihugu no kugikorera utitangiriye itama. Aha akaba yavuze ku bijyanye nuko abanyarwanda ari bo bagomba kwikemurira ibibazo ubwabo. Aha akaba yashimye cyane inyangamugayo za gacaca.

Aha yagarutse ku banyamahanga usanga ngo bashaka kwigisha abanyarwanda ibijyanye n’ibintu usanga ari umwimerere nyarwanda. Kagame ati “Uzashaka kubipinga ni uburenganzira bwe, ariko uzashaka kubitwigisha, uwo nta mpamvu yo kumwumva”.

Aha yikomye abanyamahanga usanga baba bashaka kwigisha abanyarwanda, ngo mwabigira mutya, mwakora mutya; ari nko muri gacaca, ngo ntimukurikiza amategeko yo guca imanza mu buryo buri mpuzamahanga n’ibindi.

Kagame akaba yavuze ko aba nta burenganzira bafite bwo gushaka guhindura ibintu bifite umwimerere nyarwanda. Ati “yaba Gacaca, Ubudehe, Umuganda, Ubumwe n’Ubwiyunge byose made in Rwanda”. Bivuze ngo byose ni ibinyarwanda, bifite umwimerere nyarwanda.

Ikindi Kagame yakomojeho ni ibijyanye na Gender Balance. Kagame yavuze ko kuba u Rwanda ruhabwa amashimwe muri uru rwego, si ukuvuga ko ari ibikoperano.

Ngo ibijyanye n’uburinganire bw’abagabo n’abagore, si ibyo U Rwanda rwakopeye hanze, ahubwo ni uko ari ngombwa ko abari n’abategarugori na bo bagomba kugira ubwo burenganzira nk’ubwo abagabo bafite. Ni ugushyira mu gaciro, si ugukopera nuko ari ngombwa.

Kagame kandi yavuze ku bijyanye n’ubwisanzure bwa Demokarasi. Aha Kagame yatanze urugero ku bijyanye n‘uburyo bwakoreshejwe muri iyi nama binyuze ku mirongo ya Telefoni na SMS aho abaturage bashoboraga guhamagara cyangwa bakohereza SMS mu kubaza no gutanga ibitekerezo.

Ati “Nta demokarasi iruta iyi mwabona, aho abaturage babasha guterefona ku mugaragaro Perezida wabo, n’Abasenateri nta ukumiriwe”. Kagame aha yavuze ko ngo no muri bya bihugu byitwa ko ari “Standards”, ari intangarugero, ntaho wasanga abaturage babasha guhamagara abayobozi babo bo ku nzego zo hejuru ayo materefoni cyangwa izo SMS zitabanje kuyungururwa hakavanwamo izo badashaka. Kagame akaba yavuze ko nta demokarasi iruta iyo.

Ngibyo ibyo Perezida Kagame yavuze muri make ubwo yasozaga inama ya karindwi y’Umushyikirano inama yaberaga mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko.

Moses Tuyishimire, Umwanditsi Mukuru 

 

 http://www.igihe.com/news-7-11-1913.html

Posté par rwadaises.com