Perezida wa Repubulika Paul Kagame (Foto/Arishive)

Nzabonimpa Amini

KIGALI – Kuva uyu mwaka utangiye kugeza muri uku kwezi k’Ukuboza, Perezida Paul Kagame amaze kuvugurura Guverinoma inshuro eshatu. Tariki ya 2 ukuboza 2009, aba Minisitiri 3 bakuwe muri guverinoma, 5 bahindurirwa imyanya, hongerwamo Minisitiri umwe mushya, ndetse Minisiteri y’Itangazamakuru yayoborwaga na Louise Mushikiwabo wagizwe Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga n’Ubutwererane Minisiteri yayoboraga ikaba itarahabwa umuyiyobora.

Iki ni ikibazo cyagarutsweho cyane n’abanyamakuru bagiranye ikiganiro na Perezida wa Repubulika Paul Kagame cyanyuze icyarimwe ku maradiyo ya 5 akorera mu Rwanda (Radio Rwanda, radio 10, city radio, Fash FM na Contact FM) tariki ya 6 ukuboza 2009, aho aba banyamakuru bifuje kumenya impamvu bamwe mu ba Minisitiri bakuwe ku mirimo, abandi bagahindurirwa inshingano ndetse n’isano byaba bifitanye n’ibibazo bivugwa mu nzego bayoboraga.

Asubiza iki kibazo Perezida Kagame yagize  ati “ guhindura Guverinoma biterwa n’impamvu zitandukanye zirimo kuba abantu buzuza inshingano zabo uko bikwiye cyangwa se kuba bagiye mu yindi mirimo bitatuma banoza imirimo yabo kurusha aho basanzwe, ni nay o mpamvu bashobora guhabwa imirimo ahandi, ibyo bikajyana n’intego igihugu kiba cyarihaye.

Ku bijyanye ni ikibura ngo imikorere myiza ibe umuco mu bayobozi, Perezida Kagame yasubuije ko icyo nawe ari ikibazo abona asobanura ko iyo ufite ibibazo byinshi uhitamo uko ubikemura ukurikije uburemere bwabyo ari nayo mpamvu abantu badakwiye kureba cyane uko ibyo bibazo bikemurwa ahubwo bakwiye kureba akamaro n’inyungu bifitiye Abanyarwanda. 

Aha Kagame yagaragaje ko yitandukanyije n’abafite imyumvire n’imikorere nk’iyo ndetse ko atazabura gufatira ibyemezo umuyobozi wese utuzuza inshingano ze. Icyo ndeba ni ibikorwa, amashuri, umuhanda, n’ibindi byagombaga kubakwa byarubatwe?

Niba bitarubatswe ni ukubera iki,ni inde wagombaga kubishyira mu bikorwa?

Perezida Kagame yanabajijwe Ku kibazo cyo kwegura kw’Abayobozi b’Uturere dore ko kuri 30 batangiranye na manda z’Ubuyobozi bw’Uturere hasigaye 9 gusa. Aha yagize ati “Aba bayobozi bavanwaho n’impamvu zitari imwe cyane zirimo gukoresha nabi no kunyereza umutungo wa rubanda, abo rero nta mwanya bafite, bazavaho ndetse banakurikiranwe”.

 

 

 http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=326&article=10930

Posté par rwandaises.com