Jean Louis Kagahe
KIGALI – Minisitiri w’Umurimo, Anasthase Murekezi, afatanije n’Umuvunyi Mukuru, Tito Rutaremara, batangaje ku wa 24 Ukuboza 2009 ihagarikwa ry’agateganyo ry’abakozi 56 batashatse kugaragaza ku gihe umutungo wabo ku rwego rw’Umuvunyi Mukuru cyangwa bakagaragaza utari wo.
Mu bahagaritswe hari abataragaragaje umutungo wabo cyangwa se bakagaragaza utari wo muri 2009, hakaba n’abatarigeze bagira icyo bagaragaza kuva 2007.
Abataragaragaje umutungo wabo mu mwaka wa 2009 gusa bahawe igihano cyo guhagarikwa ukwezi kumwe batanahembwa naho abataragaraje umutungo wabo guhera muri 2007 bahagaritswe ku kazi kabo amezi abiri batanahembwa.
Minisitiri w’umurimo yagize ati: “twabahaye icyumweru kimwe cyo kugira ngo babe batangaje umutungo wabo batabikora ibyemezo bindi bigafatwa naho guharikwa byo bitangiranye n’ifatwa ry’iki cyemezo”
Kubera amategeko yihariye abagenga, abacamanza bo bazahanishwa guhagarikwa mu gihe cy’amezi atatu bahembwa igice cy’umushahara. Mu kiganiro ikinyamakuru Izuba Rirashe cyagiranye n’Umuvunyi wungirije kuri telefoni igendanwa, Augustin Nzindukiyimana yavuze ko kugira ngo biriya byemezo bifatwa hashingiwe ku itegeko risanzwe rigenga abakozi no ku itegeko rishya rigena imyitwaririre y’abakozi.
Ikinyamakuru Izuba Rirashe cyashatse kumenya ikizakurikira ihagarikwa bigaragaye ko kutagaragaza umutungo byaba byaratewe n’uko ba nyirawo batabasha gusobanura aho bawukuye, Umuvunyi wungirije agira ati “iyo izaba ari indi ntera kuko icyabaye ubu ari igihano gisanzwe kijyanye n’amategeko. Hari abatarawugaragaje kugeza ku itariki ntarengwa ya 30/06 z’uyu mwaka kubera uburangare hakaba n’abagaragaje utari wo”.
Twifuje kandi kugaragaza urutonde rw’abahagaritswe, Minisitiri w’Umurimo, Anasthase Murekezi , kuri telefoni igendanwa agira ati “ itegeko ntiribyemera. Gushyira ahagaragara amazina yabo ni kimwe mu bihano bya nyuma bahabwa”.
Icyashoboye kumenyekana ni uko abahagaritswe bamwe babarizwa mu Nteko Ishinga Amategeko, mu bucamanza, abakozi ba za ambasade, igisirikari n’abayobozi mu butegetsi bwite bwa Leta.
Umuvunyi mukuru, Tito Rutaremara we yavuze ko mbere y’uko Minisiteri ifata icyemezo, abakozi bari barandikiwe inshuro nyinshi ariko ntibubahiriza ibyo basabwaga.
Itegeko ryo mu mwaka wa 2006 rigena Igaragaza ry’umutungo ku bakozi ba Leta riteganya ko utabikoze akurikiranwa agakorwaho iperereza.
Urwego rw’Umuvunyi rurimo gutegura itegeko rijyanye n’uburyo bwo kugaruza umutungo wa Leta ugaragaye ko wanyerejwe n’abakozi binyuze mu gufatira no mw’itezwa rya cyamunara y’ibyabo, byagaragara ko ari abere bakabisubizwa.
Iki cyemezo ni ubwa mbere gishyizwe mu bikorwa mu Rwanda ariko kandi kije hari abanyereje umutungo bagahunga batishyuye.
http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=334&article=11328
posté par rwandaises.com