Bamwe mu bayobozi bari bitabiriye Inama y’Umushyikirano

Jean Ndayisaba

KIMIHURURA – Mu isozwa ry’Inama ya 7 y’Igihugu y’Umushyikirano ku wa 11 Ukwakira 2009, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yongeye gushimangira ko inama nk’izo ziba zigamije gusuzuma ibibazo biriho, kubifatira imyanzuro, ariko ko igikwiye gushimwa ari uburyo iyo myanzuro iba yagezweho, aho guhora hafatwa igenda igaruka uko umwaka utashye nta gikorwa.

Nk’uko Perezida Kagame yabisobanuye, inama nk’izo zagombye gusigira buri wese amasomo y’ibyo agomba gukora mu rwego rwo gukemura ibibazo, n’ibidakemutse buri muntu akaba yumva neza impamvu bitashobotse n’uburyo cyabonerwa ibisubizo.

Yagize ati “hari ibibazo bigenda bigaruka mu nama zose nta gikorwa. Dukwiye kuba twigira no kuri ibyo. Twebwe Abanyarwanda hari ibyo tutiga mu gushyira ibintu mu bikorwa no gukora ibyo dushinzwe”.

Mu bibazo Perezida Kagame yavuze ko bigaruka mu nama zose, harimo iby’abacitse ku icumu rya Jenoside batishoboye n’imikoreshereze y’amafaranga yo mu kigega cyabashyiriweho n’izindi ngamba zifatwa mu gukemura icyo kibazo n’iby’abakatiwe igihano nsimburagifungo (TIG) badakoreshwa kandi ibi bihano byarashyiriweho gukemura ibibazo by’ubutabera, ubumwe n’ubwiyunge n’uburyo bwo gutanga indishyi zagira icyo zigeza ku gihugu mu iterambere.

Perezida Kagame yakomeje agaragaza ko hari abayobozi bagaragaza intege nke mu gukemura ibibazo, abandi batabaza, ntibabazwe, batagira gahunda, yerekana ko bene abo ibyo bakora bidashobora kuramba cyane ko batigira ku nama nyinshi bagirwa n’izo bajyamo.

Yakanguriye buri wese kwiga kugira ngo amenye kandi akore mu rwego rwo kongera ubumenyi. Kuri ibyo Perezida Kagame yagize ati “bitabaye ibyo, wagira abantu bakora batazi ibyo bakora cyangwa abazi ibyo bakora ariko badakora”.

Perezida yashimangiye ko buri Munyarwanda akwiye kwiha agaciro no kwiyubaha agira ati “ntawe tubisaba kandi turabikeneye kuko tubishaka kandi tubyifuza”

Yongeyeho ko ntawukwiye kwirara ku ntambwe imaze guterwa, ahubwo Abanyarwanda bagomba guhozaho mu gukora ibikorwa biramba ndetse bakandika n’amateka y’umwihariko w’ibikorwa byiza bitabonwa ahandi nka Gacaca, Itorero, Ubudehe, Imihigo, Umuganda n’ibindi byagiye bitanga ibisubizo Abanyarwanda batari gukura ahandi aho ari ho hose.

 

http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=328&article=11032

Posté par rwandanews.be