Mu mpera z’icyumweru gishize ni bwo byemejwe ku mugaragaro ko u Rwanda rwinjiye mu muryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza (Commonwealth).

Icyagaragaye kidasanzwe mu ifatwa ry’iki cyemezo ni uko uretse Mozambique, u Rwanda ni cyo gihugu cyonyine kitigeze gikoronizwa n’u Bwongereza cyemerewe kwinjira muri uyu muryango mu gihe ubundi bisa n’itegeko ku gihugu cyifuza kuwinjiramo.

Ibi bikaba bigaragaza intambwe idasanzwe u Rwanda rumaze gutera muri politiki mpuzamahanga dore ko mu byagendeweho mu kwinjira k’u Rwanda muri uyu muryango byashingiye ahanini ku murongo wa demokarasi hagendewe ku buryo amatora mu Rwanda akorwa mu bwisanzure no mu mucyo, kubahiriza amategeko, gukorera mu bwigenge k’urwego rw’ubutabera, imiyoborere myiza, uburenganzira bwa muntu n’ubwisanzure bw’itangazamakuru.

Iyi ikaba ari intambwe ikomeye ku gihugu nk’u Rwanda cyaranzwe n’amateka mabi yiganjemo amacakubiri yanatumye abatutsi basaga miliyoni bavutswa ubuzima bwabo bakorerwa Jenoside.

Kuba u Rwanda rwinjiye muri uyu muryango hari inyungu nini bifitiye abarutuye cyane mu bijyanye no kwaguka kw’isoko dore ko uyu muryango ufite abaturage basaga miliyari, ibi bikiyongeraho ko ugira amategeko y’ubucuruzi yihariye aha amahirwe abawukoreramo.

Abanyarwanda aya mahirwe ntakwiye kubapfira ubusa.

 

http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=323&article=10796

rwandaises.com