Mu gihe kuri iki cyumweru tariki 13.12.2009 hatangiye inama ya kane y’abanyarwanda baba mu mahanga, IGIHE.COM dukomeje kwegera bamwe mu baje kuyitabira, ngo batubwire uko babayeho hanze y’u Rwanda, n’ibyo bateze kuri iyi nama. Ni muri urwo rwego twaganiriye na David M. RUHAGO (PhD, MBA, MCIPS) uba muri Tanzania.

Dr Ruhago : Murakoze nitwa David RUHAGO, nkaba ndi perezida wa Diaspora yo muri Tanzania, akaba ari naho navukiye.

Igihe.com : Waje mu Rwanda bwa mbere ryari ?

Dr Ruhago : Naje mu Rwanda bwa mbere nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi muri 1994. Igihugu cyari kimeze nabi cyane, hari ibibazo byinshi. Kuri ubu hari ibintu byinshi byahindutse. Biratangaje cyane pe ! Ni ikindi gihugu !

Igihe.com : Tuganirire muri make ku kazi waba ukora aho muri Tanzania

Dr Ruhago : Nkora muri Minisiteri ya Tanzania ishinzwe ibikorwa remezo (Ministry of Infrastructure Development), nkaba ndi impuguke mu byerekeranye na procurement (procurement specialist). Ibi ni byo nanonosoye cyane mu masomo yanjye.

Nakoze kandi ubushakashatsi ku byerekeranye na « Patent right », nkaba ndi mu bantu ba mbere babitangije muri Afurika, nkaba nanabishyiramo ingufu ngo bitere imbere, cyane cyane muri ibi bihugu byacu bikennye.

Igihe.com: Mwebwe abanyarwanda baba muri Tanzania mubanye gute?

Dr Ruhago: Mbere na mbere reka mvuge ko Diaspora zitandukanye hakurikijwe aho abantu baba bari. Ni ukuvuga rero ko n’ibibazo biba bitandukanye. Hari abagera hanze rero bagahindura amazina bakiyoberanya, ku buryo biba bigoye rwose kumenya ko ari n’abanyarwanda! N’ubwo waba ufite ubwenegihugu bwa Tanzania (muri icyo gihugu ntibemera ubwenegihugu bubiri), ubunyarwanda wavukanye ntibukuvamo, ntibishoboka.

Ngarutse ku kibazo mwambajije, abanyarwanda bo muri Tanzania tujya duhura, n’ubwo bitoroshye. Tanzania ni igihugu kinini, abantu baba bari mu mijyi itandukanye, bigatuma guhura bitoroha. Ikindi ni uko buri wese aba afite icyo akora gituma adakunda kuboneka. Hagati aho, iyo hari ubukwe cyangwa habaye nk’ibyago, turegerana tukifatanya. Ambasade yacu na yo dukorana neza, nta kibazo.

Igihe.com: Icyo muteze kuri iyi nama ya kane ya diaspora ni iki?

Dr Ruhago: Iyi nama tuyitezeho ibitari bike. Icya mbere ni uko itegeko rigenga RDGN rigira icyo rivuga ku madiaspora atandukanye hakurikijwe ibihugu tubamo. Nko ku ruhande rwa Tanzania, harimo diaspora y’i Arusha, iya Mwanza, Shinyanga n’iya Dar-Es-Salaam. Constitution ya Diaspora igomba guteganya uko abantu bakwifata muri situation nk’iyi !

Ikindi ni uko inzego za diaspora zigomba kugira uburyo bw’imikorere buri stable, hakabamo umwete, ndetse yewe n’ahari ibibazo hakabamo kwikubita agashyi. Nihabeho good mobilization and good mindset. Twizeye ko abitabiriye iyi nama bazahabwa umwanya, abantu bakisanzura, haba hari ibibazo bakabivugwa. Tugomba kandi kuvugana k’ukuntu twateza imbere guhanahana amakuru (communication) hagati ya diaspora n’inzego zitandukanye za Leta, cyane cyane DGD (Diaspora General Directorate). Tugomba kugira uburyo umuntu azajya amenya ibyo abandi bakora, akamenya n’ibibazo bahura na byo, uko babayeho n’ibindi.

Iyi nama rero twishimiye kuba tuyirimo, kuko nubwo tuba dufite ibyo dukora muri ibyo bihugu, tuba twafashe umwanya kugira ngo tugirire akamaro igihugu cyacu. Ndasanga rero twakoresha neza iyi minsi itatu, maze tukagira aho tugera.

Igihe.com: Nk’umuntu uba muri Tanzania, wakiriye ute iyinjira ry’u Rwanda muri East African Community?

Dr Ruhago: Byari ibintu byiza cyane. Nk’ibi bya common market biherutse kwemezwa na byo ntako bisa. Kuba muri uyu muryango bizajya byorohereza nkatwe tuba hanze gutembera uko dushatse nta bibazo by’ama visas n’ibindi.

Igihe.com: Dr David RUHAGO, murakoze cyane

Dr Ruhago: Karibu!

Foto: igihe.com
Olivier NTAGANZWA

 

http://www.igihe.com/news-7-11-1958.html

Posté par rwandaises.com