•Minisitiri Museminali, Minisitiri Bihire na Butare ntibakiri ku
rutonde rw’abagize guverinoma.

•Minisiteri y’ibikorwa remezo ifite abanyamabanga batatu

•Minisiteri y’ibikorwa remezo yagabanyijwemo kabiri

Perezida Paul Kagame yaraye avuguruye guverinoma aho bamwe mu baminisitiri bahinduriwe imyanya abandi ntibagaruka ku rutonde rw’abagize guverinoma.

Mu itangazo ryaraye risomwe na Minisitiri w’Intebe Bernard Makuza, bamwe mu baminisitiri bahinduriwe imyanya harimo Minisitiri Louise Mushikiwabo wavuye muri Minisiteri y’Itangazamakuru ashyirwa muri minisiteri y’Ububanyi n’amahanga.

John Rwangombwa yavuye mu bunyamabanga buhoraho muri Minisiteri y’ Imari n’Ubukungu agirwa Minisitiri w’Imari n’ Igenamigambi mu gihe James Musoni yagizwe Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu.

Muri iri vugurura kandi Minisiteri y’Ibidukikije yagabanyijwemo Minisiteri y’Ubutaka n’Ibidukikije izayoborwa na Minisitiri Christophe Bazivamo mu gihe Minisiteri y’Amashyamba n’Amabuye y’agaciro iyobowe na Stanislas Kamanzi.

Iri tangazo ryasomwe na Minisitiri Makuza rinavuga ko Minisiteri y’Ibikorwa remezo izaba ifite abanyamabanga batatu.
Aba banyamabanga bagabanyije mu mashami y’ingufu n’amazi, ubwikorezi, imiturire n’imiturize.

Muri iri vugurura rya guverinoma kandi Minisitiri Rose Mary Museminali wari muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Enjeniyeri Linda Bihire wari Minisitiri w’Ibikorwa remezo kimwe na Enjeniyeri Albert Butare wari Umunyamabanga muri Minisiteri y’ Ingufu, ntibigeze bagaragara ku rutonde rushya rw’abafite imyanya muri Guverinoma.

Nta muminisitiri washyizweho ngo asimbure uwari minisitiri w’Itangazamakuru Louise Mushikiwabo.
Bibaye inshuro ya gatatu Perezida Paul Kagame avugurura guverinoma muri uyu mwaka. Akaba yari yavuguruye guverinoma muri Gicurasi no muri Nyakanga.

 

 Fidèle Niyigaba

 http://www.igihe.com/news-7-11-1757.html

Posté par rwadaises.com