Mu murenge wa Save, mu karere ka Gisagara, bamwe mu banyeshuri bigaga mu mashuri yisumbuye barihirwaga n’umushinga uzwi ku izina rya MAP, ukaba utakihakorera, bahagaritse amashuri yabo kubera kubura amikoro abandi biga umwaka w’amashuri wa 2009 nabi kuko ngo nta bushobozi bwo kwihyura bari bafite.

Umushinga MAP warihiriraga abanyeshuri badafite ubushobozi bo muri uyu murenge wa Save kugeza mu mpera z’umwaka wa 2008. Nyuma yo kureka gukorera ibikorwa byawo muri uyu murenge, bamwe mu bana warihiraga, ngo baje gucikiriza amashuri yabo abandi biga nabi kubera kubura amafaranga y’ishuri.

Bamwe mu barihirwaga n’uyu mushinga, ntibakiga ndetse n’abiga ntibabona indangamanota zabo kubera kutishyura amafaranga y’ishuri. Bavuga ko icyizere cyo kwiga kimaze kuyoyoka, gusa ngo babonye ubatera inkunga bakomeza amashuri yabo. Uwitwa Uwimanahaye Clarisse yagize ati “turamutse tubonye undi muterankunga byadufasha kuko ubu twacikirije amashuri, kandi ubu nta buzima utarize”.

Ufite imibereho myiza y’abaturage mu nshingano muri uyu murenge wa Save, avuga ko nyuma yo guhagarara kwa MAP abarihirwaga na yo bize nabi ariko agatanga ikizere ko umwaka utaha umushinga Global Fund uzabarihirira.

Uyu muyobozi kandi yemeza ko urutonde rw’abazarihirwa na Grobal Fund rwarangijwe gukorwa, avuga ko ntabazasigara batarihiwe n’uwo mushinga. Nyamara n’ubwo ngo urutonde rwarangiye bamwe mu banyeshuri barihirwaga na MAP bavuga ko kugeza na n’ubu nta muterankunga bafite uzabarihira umwaka utaha.

Cyakora nk’uko ushinzwe imibereho myiza y’abaturage abivuga ngo abari mu cyiciro rusange bafashwaga na MAP ntibazafashwa na Grobal Fund ngo bo bazagana amashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9 aho biga ku buntu.

Umuyobozi w’umurenge wa Save KABALISA Jean Claude ngo n’ubwo umushinga MAP wahagaze ntabwo batereye agati mu ryinyo kuko barimo gushakira aba bana uburyo bakwiga.

MIGISHA Magnifique

http://www.igihe.com/news-7-11-2022.html

Posté par rwandaises.com