Amakuru dukesha Radio BBC aravuga ko urukiko Gacaca rwa Ntyazo mu Karere ka Huye rwahaye igihano cya burundu umuhanzi Masabo Nyangezi.
Masabo uzwi mu ndirimbo cyane cyane z’inyarwanda zirata ubwiza bw’ibidukikije n’ahantu, aregwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi.
Ibyaha aregwa byakorewe mu cyahoze ari Komini Kinyamakara, hamwe na bagenzi be batanu bafatanyije urubanza.
Masabo yahawe iki gihano adahari kuko atigeze akurikirana urubanza.
Urukiko ariko ruvuga ko utanyuzwe n’imyanzuro yarwo afite uburenganzira bwo gusaba ko urubanza rusubirwamo.
Urubanza rwa Masabo rwari rumaze igihe kitari gito urukiko Gacaca rukurikirana ibimenyetso ku byaha aregwa.
Bagenzi be baburanira hamwe barimo n’uwigeze kuyobora Komini Kinyamakara, Nkubito Erneste, bari bagerageje kwirega ku byaha bimwe na bo bahawe igihano nk’icye akaba ari na cyo gihano gisumbye ibindi gitangwa n’inkiko gacaca.
Inteko y’uruiko gacaca yahamije Masabo ibyaha birimo kuba mu mutwe w’abagizi ba nabi, kugira uruhare mu bitero byishe abatutsi, gushishikariza abaturage ubwicanyi, gutunga imbunda no kwambara imyenda ya gisirikare.
Mbere ya 94 ubwo Jenocide yabaga, Masabo yakoraga muri
Minisiteri y’ibidukikije aza gufungwa imyaka 7.
Nyuma yo kurekurwa akaba yarakomeje ubuhanzi ku ndirimbo zitandukanye zirimo izivuga ku bidukikije.
MUHIRWA Olivier
http://www.igihe.com/news-7-11-1909.html
Posté par rwandaises.com