Akazuba Cynthia (wicaye) na Mahoro Aneth (Foto / Arishive)

Kim Kamasa A.

TANZANIA – Akazabuba Cynthia wahagarariye u Rwanda mu irushanwa ryo gutoranya umukobwa urusha abandi uburanga mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba ni we wambitswe ikamba ry’umukobwa mwiza muri aka karere mu irushanwa ryahuje abakobwa baturutse mu bihugu bya Tanzania, Uganda, Kenya n’u Burundi, irushanwa ryashojwe kuri uyu wa gatandatu ku wa 19 Ukuboza 2009 mu mujyi wa Dar-es-Salaam muri Tanzaniya.

Nk’uko ikinyamakuru Izuba Rirashe cyabitangarijwe kuri telefoni igendanwa na Gakwaya Christian wagiye ayoboye itsinda ry’abahagarariye u Rwanda muri iri rushanwa, Akazuba Cynthia waje ku mwanya wa mbere yahawe igihembo cy’imodoka yo mu bwoko bwa “Toyota Celica Sports”.

Ku bijyanye n’ibihembo by’amafaranga Gakwaya yavuze ko bataramenya neza niba hari ibihembo by’amafaranga bizatangwa kuko abateguye iri rushanwa ntacyo bari bakabivuzeho kugera ubwo iyi nkuru yandikwaga.

Si Akazuba gusa kuko na Mahoro Aneth mugenzi we witabiriye iri rushanwa ari we watorewe kuba yaramenyekanye kubera kubana neza na bagenzi be (Miss Popularity) ariko nk’uko Gakwaya yabitangaje na we bari bataramenya igihembo azagenerwa.

Abajijwe icyo atekereza cyatumye abo yagiye ayoboye ari bo begukanye iriya myanya, Gakwaya yavuze ko zimwe mu mpamvu zatumye Akazuba yegukana uriya mwanya ari uko byigaragaje ko afite uburanga budasanzwe ugereranije n’abo yari ahanganye na bo, ndetse akaba mu by’ubwenge yaragaragaje ko adashakisha kuko ibibazo byose bivuga ku Rwanda yabajijwe yabisubije uko bikwiye, mu gihe Mahoro we yatowe n’abo bari bahanganye nk’uwitwaye ndetse akanabana neza n’abandi.

Twifuje kumenya icyo Minisitiri w’Umuco na Siporo, Joseph Habineza, avuga kuri iyi myanya yegukanywe n’Abanyarwandakazi agira ati “ubwo se ari wowe wabyakira ute ? Kuri jye ndumva ari ibyishimo byinshi, ikibazo ni uko twabikoze dutinze kubera imyumvire y’Abanyarwanda ikiri hasi”.

Habineza yibukije ko abantu badakwiye kumva ko abakobwa bajya muri aya marushanwa atari imburamukoro cyangwa ari ukwiyandarika agira ati “iyi ni business (ubucuruzi) mu bundi, niba umuntu ashobora kubona imodoka, akabona amafaranga amwishyurira ishuri n’ibindi, ibi biratanga isomo ko atari umukino baba barimo”.

Iki gikorwa kandi cyahuriranye n’ikindi gisa na cyo cyabereye mu Rwanda cyo gutoranya nyampinga w’u Rwanda 2009, iri rushanwa rikaba ryaregukanywe na Bahati Grace wahawe imodoka yo mu bwoko bwa “Suzuki Grand Vitara” ifite agaciro ka miliyoni 22 z’amafaranga y’u Rwanda ndetse akanahabwa 10.000 by’amadolari y’Amerika. Iri rushanwa ryateguwe na sosiyete y’itumanaho ya Rwandatel.

 

 http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=331&article=11184

Posté par rwandaises.com