Minisitiri w’ itangazamakuru muri Guverinoma ya Kongo Kinshasa aratangaza ko umwaka wa 2009 washegeshe bigaragara ibikorwa by’ inyeshyamba za FDRL.

Ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru the Newtimes ari na cyo dukesha iyi nkuru, ku munsi w’ejo, minisitiri w’ itangazamakuru Lambert Mende yavuze izo ko izo nyeshyamba zashegeshwe cyane n’ibikorwa bitandukanye byo kuyirwanya.

Bimwe muri byo ni nk’ ibitero byiswe Umoja wetu na Kimia II. Minisitiri Mende atangaza ko nibura inyeshyamba za FDLR zigera ku 1000 zahasize ubuzima mu gihe izigera ku 1500 zatahukanywe mu Rwanda.

Minisitiri Mende akomeza atangaza ko umwaka utaha wa 2010 bazakomeza kurandura ibirindiro bya FDLR bibanze cyane cyane mu misozi mito ikorerwamo n’ izo nyeshyamba.

Fidèle Niyigaba
http://www.igihe.com/news-7-11-2236.html

Posté par rwandaises.com