Victoire Ingabire

Amakuru aturuka ku rubuga ntaramakuru rnanews.com aravuga ko abayobozi b’ishyaka FDU-Inkingi rikorera mu Budage bategerejwe mu Rwanda mu mpera z’ iki cyumweru mu rwego rwo kwitegura kwitoza mu matora y’ umukuru w’ igihugu ateganyijwe muri Kanama uyu mwaka.

Victoire Ingabire uyoboye iryo shyaka hamwe n’ intumwa ayoboye ziturutse mu Buholandi, u Bubiligi n’u Bufaransa ngo bagomba kugera mu Rwanda muri iyi weekend .

Hagati aho ariko visi perezida w’ishyaka rya FDU-Inkingi, Eugene Ndahayo kimwe na bamwe mu barwanashyaka babo ngo ntibari bubashe kuza kubera ko batabonye pasiporo ziturutse mu Rwanda.

Hagati aho urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka mu Rwanda rwo rwahakanye amakuru yatangajwe n’abatavuga rumwe n’ ubutegetsi bw’ u Rwanda ko bimwe impushya z’ urugendo.

Umukuru w’ibiro bishinzwe abinjira n’abasohoka mu Rwanda Anaclet Kalibata yagize ati” Ntidutanga passiporo ku mitwe ya politiki. Buri wese ushaka pasiporo yiyizira ubwe kandi hagasuzumwa ibyangombwa buri wese ku giti cye.”

Urubuga ntaramakuru Rwanda News Agency rutangaza ko biteganyijwe ko abayobozi b’ishyaka FDU- inkingi bazagirana ibiganiro n’ ubuyobozi bw’ umuryango FPR nibamara kugera mu gihugu.

Iri shyaka ariko rigomba kubanza kwiyandikisha nk’ uko bisanzwe bigenda ku yindi mitwe ya politiki isaba gukorera mu Rwanda.

Mu gihe ishyaka FDU-Inkingi rije kwitoza mu matora y’ umukuru w’ igihugu, undi mutwe wa politiki warangije gutangaza umukandia wawo ni PSI-Imberakuri ryatanze Bernard Ntaganda nk’umukandida waryo.

fOto: Zam Magazine
Fidèle Niyigaba

 http://www.igihe.com/news-7-11-2541.html

Posté par rwandaises.com