Kimwe mu bihembo Perezida Kagame Paul yahawe(Foto/Arishive)
Byakusanyijwe na Bishumba Kizza na

Ku wa 6 Gashyantare 2009, Perezida Kagame yashyikirijwe impamyabumenyi y’Ikirenga y’icyubahiro mu mategeko yahawe na Kaminuza y’Intara ya Florida muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kubera imiyoborere myiza yagaragaje kuva yatorerwa kuyobora u Rwanda mu mwaka wa 2003.

Kuri uyu munsi kandi  Perezida Paul Kagame yagiramnya ibiganiro na Perezida  w’Inteko Ishinga Amategeko y’igihugu cya Burkina Faso wari mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda ku Hon. Rock Mark Christian Kaboré, baganira uburyo Inteko z’ibihugu byombi zagira imikoranire ndetse n’uruhare zagira  mu guteza imbere abatuye umugabane w’Afurika.

Kagame yahawe Impamyabumenyi y’ikirenga mu guteza imbere uburinganire 

Perezida Paul Kagame ku wa  7 Werurwe 2009 yashyikirijwe igihembo cy’ikirenga kubera ubwitange mu kubohoza igihugu, guhagarika Jenoside, ubushake mu guhesha ishema Abanyarwandakazi, Perezida wa Liberiya,  Madamu Ellen Johnson Sirleaf wari muri uwo muhango yagize ati “Perezida Kagame n’umusirikare w’intwari, w’icyamamare mu guharanira ubwigenge, umunyapolitiki ushyira mu gaciro kandi akabyubahirwa, urangwa no gukunda Afurika akaba ku isonga mu gukorera rubanda”.

Abayobozi basabwe kudahanga amaso inkunga z’amahanga
Perezida Kagame mu nama y’umushyikirano ya 6 yo ku wa 16 Gashyantare 2009 yabereye muri Kivu Serena Hotel yakanguriye abayobozi guharanira  gutunganya umurimo n’iterambere ry’abo bayobora batarinze guhanga amaso inkunga y’amahanga.

Jenarali Richard yasuye u Rwanda

Ku wa 11 Gashyantare 2009, Perezida Paul Kagame  yakiriye  Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Bwongereza (CGS), Jenerali Richard Dannatt baganira ku bibazo  by’umutekano mu Karere k’Ibiyaga Bigari n’uko u Rwanda n’u Bwongereza byafatanya mu kugarura mahoro n’umutekano mu Karere.

Muri uyu mwaka intwari zongeye kwibukwa

Ku ya 01 Gashyantare 2009 ku munsi wo kwibuka intwari mu gihugu, Perezida Paul Kagame yibukije Abanyarwanda ko umunsi mukuru nk’uriya ari ukwibuka intwari z’u Rwanda bitari ukugira agahinda ahubwo ngo bisaba gutekereza ibikorwa byazo hanafatwa ingamba zihamye zirangwa no gukora cyane.
 
Ingabo za RDF zakomeje kwitabira ubutumwa bwo kugarura amahoro mu mahanga

I Kanombe ku kibuga cy’indege muri uku kwezi k’ Ukuboza haranzwe n’urujya n’uruza rw’Ingabo zivuye Darfur nizajyo mu butumwa bw’amahoro.

By’umwihariko tariki ya 21 Ukuboza 2009, Ingabo 200 zo muri batayo ya 7 zivuye mu butumwa bwo kurinda amahoro i Darfur, zafashe umunota wo kwibuka bagenzi babo 5 baguye muri ubwo butumwa.

Brig. Gen. Kazura J.Bosco, Umuyobozi w’ ibikorwa bya gisirikare n’amahugurwa mu ngabo z’u Rwanda “RDF”, yavuze ko abitabye Imana bahawe icyubahiro kibakwiye, ariko ngo hari ibikwiye gukorwa kugira ngo bene ibyo bikorwa bidasubira, ikindi kandi ngo ntibizaca intege RDF mu gukomeza gahunda yo kugarura amahoro ku isi.

posté par rwandaises.com