Perezida Paul Kagame na Perezida Joseph Kabila mu biganiro (Foto/Arishive)
Jean Ndayisaba

Umwaka wa 2009 usize u Rwanda rubanye neza n’amahanga

Mu rwego rw’ubutwererane n’ububanyi n’amahanga, kuva uyu mwaka wa 2009 watangira, u Rwanda rwateye intambwe idasanzwe mu kubana neza n’ibindi bihugu.

Kwinjira mu muryango wa Commonwealth, gusubukura umubano n’Ubufaransa, igikorwa cya gisirikare gihuriweho n’ingabo z’u Rwanda na DRC cyo gutsinsura FDLR cyiswe “Umoja wetu” no kongera kugirana umubano ushingiye kuri za Ambasade na DRC, gukurwaho kw’inzandiko zita muri yombi Madame Rose Kabuye, Umuyobozi wa Protocole y’Umukuru w’Igihugu, uruzinduko mu Rwanda rwa Ban Ki Moon, Umunyamabanga Mukuru wa Loni n’urwa Tony Blair wahoze ari Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza ndetse n’abandi bayobozi bakomeye ku rwego rw’isi, n’ibindi.

U Rwanda rwashimiye abarufashije mu rugamba rwo kwibohora

Muri uyu mwaka wa 2009, u Rwanda rwijihije umunsi mukuru wo kwibohora ku nshuro ya 15, aho, Perezida Paul Kagame yambitse impeta z’ishimwe abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bagize uruhare mu gufasha Abanyarwanda mu rugamba rwo kwibohora no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, Minisitiri w’Intebe Meles Zenawi wa Etiyopiya na Nyakwigendera Mwarimu Julius Kambarage Nyerere ni bo bahawe izo mpeta, mu muhango wabereye kuri Sitade Amahoro.

Impeta ya mbere yatanzwe yitwa “Uruti” ikaba ishima ubuhanga, ubushishozi mu buyobozi n’ubutwari bwaranze abayihawe kubera uruhare bagaragaje rugamba rwo kwibohoza.

Indi ikitwa “Umurinzi”, impeta yatanzwe mu rwego rwo gushima abazihawe uburyo bagaragaje ubu muntu bagira uruhare mu guhagarika no kwamagana Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uretse nyakwigendera Nyerere utari uhari impeta ze zigafatwa n’umugore we Mariya Nyerere, abandi bari baje kuzakira no kwifatanya n’Abanyarwanda mu byishimo byabo.

U Rwanda rwabaye umunyamuryango wa 54 wa Commonwealth

Mu nama y’Abakuru ba za Guverinoma (CHOGM) yabereye i Trinidad and Tobago, ku wa 29 Ugushyingo 2009, u Rwanda rwemerewe kwinjira mu muryango wa Commonwealth. Rukaba rwarabaye igihugu cya kabiri cyinjiye muri uyu muryango kitarakoronijwe n’Ubwongereza, nyuma ya Mozambique imaze imyaka 14 yemerewe kuwinjiramo.

Nk’uko Minisitiri w’ububanyi n’amahanga muri iki gihe, Louise Mushikiwabo, yabitangaje nyuma yo kumva iyi nkuru nziza, ibi biragaragaza ko amahanga yemera ibyo u Rwanda rumaze kwigezaho mu myaka 15 nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Ati “Birashimimishije cyane. Leta yacu ifata iki gikorwa nk’uko amahanga yemera neza ibyo igihugu cyagezeho mu myaka 15 ishize.” Yongeyeho ko Abanyarwanda biteguye kungukira muri Commonwealth cyane cyane mu bijyanye n’ubukungu, politiki, umuco n’ibindi byinshi bizava mu bufatanye n’ibihugu bigize uyu muryango.

Isubukura ry’mubano hagati y’u Rwanda n’ibindi bihugu

Nyuma y’amasaha make gusa u Rwanda rwemerewe kwinjira muri Commonwealth, ku wa 29 Ugushyingo 2009, u Rwanda n’Ubufaransa byongeye kubyutsa umubano wari wajemo agatotsi ubwo ibi bihugu byombi byacanaga umubano ushingiye kuri za Ambasade ku wa 24 Ugushyingo 2006.

Nyuma y’aho abakuru b’ibihugu by’u Rwanda n’u Bufaransa bemeranyije gusubukura umubano ushingiye kuri z’Ambasade, Inama z’Abaminisitiri mu bihugu byombi zemeje abazabihagararira nka ba Ambasaderi. Bwana Kabare Jacques akaba ariwe wemejwe kuzahagararira u Rwanda i Paris mu Bufaransa nk’Ambasaderi.

Kuva tariki ya 20 Mutarama 2009 kugeza 22 Gashyantare 2009, mu gihe cy’ukwezi kose, ingabo z’u Rwanda, RDF n’iza Congo, FRDC, bahuriye mu gikorwa cyiswe “Umoja wetu” cyo kurwanya FDLR muri Kivu y’Amajyaruguru, mu Burasirazuba bwa DRC.

Nyuma y’iki gikorwa hakurikiyeho ibiganiro byo kureba uko ibihugu byombi byasubukura umubano ushingiye kuri za ambasade, ndetse n’abakuru b’ibihugu byombi bahurira mu Mujyi wa Goma muri DRC.

Ku wa 16 Ugushyingo 2009, akaba ari bwo ambasaderi wa DRC, Norbert Kulu Kilomba yashyikirije Perezida wa Repubulika Paul Kagame inzandiko zimuha uburenganzira bwo guhagararira igihugu cye mu Rwanda, aho yagize ati “u Rwanda na Kongo by’umwihariko hari ibimaze gukorwa byaba mu rwego rwa politiki, kugarura umutekano no guteza imbere ubukungu”.

Uyu mubano hagati y’ibihugu byombi ukaba ushingiye ku masezerano yo mu Karere k’Ibiyaga Biyaga Bigari yashyizweho umukono i Nairobi mu mwaka wa 2006, amasezerano yari agamije kurwanya imitwe yitwara gisikirakare mu Karere.

Gukurwaho kw’inzandiko zita muri yombi Madame Rose Kabuye

Ku wa 31 Werurwe 2009, ni bwo Umuyobozi Mukuru wa Protocole ya Leta y’u Rwanda, Madame Rose Kabuye yagarutse i Kigali azanye inkuru nziza ko inzandiko zari zaratanzwe n’Umucamanza w’Umufaransa Jean Louis Brugière zo kumuhagarika zikuweho, ko yemerewe kugaruka ku mirimo ye mu Rwanda ndetse no kujya ahandi hose ashaka ku isi.

Minisitiri w’Ubutabera, Tharcisse Karugarama, akaba yaratangaje ko ibi biganisha aheza muri uru rubanza Rose Kabuye yari amazemo igihe kuva yafatirwa mu Budage mu Gushyingo 2008, akajyanwa mu Bufaransa. Ati “Iyi ni intambwe igana mu cyerekezo cyiza.”

Abashyitsi bakomeye ku rwego rw’isi basuye u Rwanda
Ku wa 1 Werurwe 2009, Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Ban Ki Moon yongeye kugenderera u Rwanda ku nshuro ya kabiri kuko yaherukaga mu Rwanda muri Mutarama 2008.

Uru ruzinduko rwe rwa kabiri rukaba rwari mu rwego rwo gushimira Perezida Kagame igikorwa cy’ubufatanye n’igihugu cya DRC mu kwambura intwaro abarwanyi ba FDLR no kuvugurura umubano mwiza hagati y’ibihugu byombi.

Ati” ndashimira cyane  Perezida Kagame ku ntambwe yateye yo kongera kubyutsa umubano mwiza n’igihugu cya  Kongo”.

Perezida Paul Kagame akaba yaremeje ko nta kindi gihugu cyo hanze cyagize uruhare mu gikorwa cy’ubufatanye bw’u Rwanda na Kongo.  Ati “ nta gihugu na kimwe   cyagize uruhare mu biganiro   hagati y’u Rwanda na Kongo  uretse u Rwanda na Kongo ubwabyo”.

Ku wa 10 Gicurasi 2009, nyuma y’umwaka umwe uwahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza atangiye kuba umujyanama wa Perezida Kagame, Tony Blair n’itsinda rye ry’impuguke rigizwe n’abantu 9 basuye u Rwanda mu rwego rwo gutangaza ibyagezweho n’itsinda ayoboye mu byo bafashamo u Rwanda birimo kongerera ubumenyi abakozi, kuvugurura uburyo bw’imikorere muri Leta no kureshya abashoramari hagamijwe guteza imbere ibikubiye muri gahunda yo kurwanya ubukene (EDPRS).

Tony Blair akaba yagaragaje ko kuva we n’itsinda ayoboye batangira gukorera mu Rwanda muri Nyakanga 2008 batunguwe no kubona ubushake n’icyerekezo Abanyarwanda bagaragaraza ugereranyije na mbere ya 1994, avuga ko bitewe n’uburyo abibona Abanyarwanda bazagera kuri byinshi.

Ibi bikorwa byose ndetse n’ibindi byinshi bitarondorwa muri iyi nyandiko byabaye mu bihe bitandukanye muri uyu mwaka urangiye wa 2009 bikaba byarasize u Rwanda ruhagaze neza mu ruhando rw’amahanga.

 

posté par rwandanews.be