Nyuma y’umukino Drogba asuhuza abakinnyi b’Amavubi (Foto / FERWAFA)

Peter A. Kamasa

Ikipe y’Igihugu, Amavubi, yagarutse mu Rwanda ku 8 Mutarama 2010 aho yari ivuye muri Tanzaniya gukina umukino wa gicuti n’ikipe ya Ivory Cost, Amavubi akaba yarafashwe neza muri icyo gihugu kuko yanakiriwe na Perezida wa Tanzaniya, Mrisho Jakaya Kikwete.

Nyuma yo kwakirwa bajyanye muri “New Africa Hotel” aho bacumbikiwe mu gihe bari muri Tanzaniya. Nyuma y’umukino wahuje u Rwanda na Ivory Cost, Ambasaderi w’u Rwanda muri Tanzania, Fatuma Ndangiza, yabwiye abakinnyi ko bakinnye neza kandi bagomba gukomereza aho ntibacike intege.

Fatuma yavuze ko u Rwanda rufite ikipe nziza igomba kwitwabwaho ati “nta ko itagize kuko yahuye n’ikipe ikomeye”. Umutoza w’Amavubi, Eric Nshimiyimana yavuze ko bakinnye neza kandi byatumye abakinnyi b’Abanyarwanda bagira uburambe mu guhura n’abakinnyi b’ibihangange.

Eric Nshimiyimana yagize ati “uyu mukino twawitabiriye twifuza kongera ubunararibonye kandi hari icyo twigiye kuri iyi kipe isanzwe ikomeye, ahubwo buri wese arebe neza icyo akuye muri uyu mukino kuko twagize amahirwe yo gukina n’ikipe ikomeye”.

Ikipe ya Ivory Cost yatsinze u Rwanda ku ibitego 2 ku busa bitsinzwe na Soulayman Mamba ndetse na Emali Traore.

 

http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=340&article=11610

Posté par rwandaises.com