Abantu bagera ku 2000 barimo abanyarwanda, abarundi n’abanyaliberiya bari gushyirwaho igitutu cyuko bazirukanwa ku butaka bwa Canada bitarenze mu byumweru bibiri biri imbere, nubwo benshi muri bo hashize imyaka myinshi batuye muri icyo gihugu.
Benshi mu bari mu nzira zo kwirukanwa bageze muri Canada nk’impunzi mu gihe ibihugu byabo byari mu makuba, ariko kuri ubu mu gihe u Rwanda, Liberia n’u Burundi byasubiranye amahoro, gusaba ubuhungiro ku Bantu baturutse muri ibyo bihugu hashize amezi 7 byarahagaritswe muri Canada.
Gusa nanone nubwo Canada ivuga ko hari amahoro muri ibyo bihugu uko ari bitatu, iburira abaturage bayo ko bakwirinda kugirira ingendo zitari ngombwa mu Burundi no muri Liberia. Canada ifata ko umutekano usesuye uri mu Rwanda ugereranyije n’ibyo bihugu byombi.
Emery Munengera, Umuyobozi w’Umuryango w’Abarundi baba muri Canada ufite icyicaro I Toronto yatangaje ko azi Abarundi benshi bari guterwa ubwoba babwirwa ko bazasubizwa mu gihugu cyabo.
Hagataho, umuvugizi w’ishami rishinzwe abimukira muri Canada, Melanie Carkner, aratangaza ko aba baburirwa ko bazirukana bafite kuba bakongera kwandika basaba kuguma muri icyo gihugu kugeza ku itariki ya 23 Mutarama uyu mwaka.
http://www.igihe.com/news.php?groupid=7&pg=2&news_cat_id=11&all#fn
Posté par rwandaises.com