Mu minsi yashize, mu bitangazamakuru by’isi, havuzwe cyane inkuru y’abapadiri n’ababikira ba Kiliziya Gatolika (Roman Catholic Church) bo mu gihugu cya Irlande (Ireland) bagize uruhare mu guhohotera abana bari bashinzwe kurera (pedophilia). Nyuma y’iperereza rirambuye ryakozwe, ayo mabi yari yarakomeje gupfukiranwa yagiye ahagaragara. Ubu bamwe bari kuryozwa ibyo bakoze. Hari abasenyeri (bishops) ngira ngo bagera kuri bane bamaze kweguzwa n’ubuyobozi bukuru bwa Kiliziya Gatolika bw’i Roma ( kandi abakurikiranira hafi iby’abanyamadini bemeza ko bitazahagararira aho)!

Ibi rero iyo ubirebye, ukagereranya n’ibyabaye cyangwa bikomeje kubera mu gihugu cyacu cy’u Rwanda, bigutera kwibaza byinshi!

Kuva abanyamahanga (missionaries) bagera mu rwa Gasabo bavuga ngo bazanywe no kwigisha Ijambo rya Mungu (Gospel), bakomeje gutera ibibazo n’amacakubiri mu Banyarwanda, kugeza kuri jenoside (genocide) yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994. Kugeza ubu, biraboneka ko abanyamadini batagira ingano bagize uruhare rukomeye muri jenoside ya 1994. Kandi muri iyo jenoside yakorewe abatutsi tuzi ko nta kabi cyangwa ubugome yasize inyuma! Abantu, mu ngeri zose barishwe urw’agashinyaguro, abagore n’abakobwa bafashwe ku ngufu, abana barishwe urwagashinyaguro (torture), n’ubundi bugome bwose umuntu atashobora kuvuga ngo arangize!

Ibibazo rero umuntu yibaza biranyuranye. Ni kuki ubuyobozi bwa Kiliziya, cyane cyane Kiliziya Gatolika ya Roma ( kuko ariyo yakomeje kugira ingufu mu gihugu, kugira abayoboke benshi no gukorana n’abategetsi, guhera ku bakoloni kugeza kuri Habyarimana Yuvenali) batafashe ibyemezo ngo bahane abayoboke bayo babigizemo uruhare, cyane cyane uhereye ku bayobozi ( abasenyeri, abapadiri,ababikira n’abandi)? Ese ubuzima bw’Abanyarwanda batotejwe, bakicwa bwo nta gaciro bufite? Ndetse ngo hari n’abacitse ku icumu bagikomeje gutotezwa ku buryo butandukanye. Nabyo byari bikwiye gukurikiranirwa hafi (strict monitoring).

Niba se ibyo Kiliziya itabikoze, ese Leta y’u Rwanda yo, ko ariyo igomba kurengera Abanyarwanda, ntacyo yakora kugira ngo ukuri ku byabaye kujye ahabona? Biravugwa kandi ko mu banyamadini banyuranye, cyane cyane mu bayobozi ba Kiliziya Gatolika ya Roma(reba rapport ya Loni( United Nations) iherutse gusohoka kuri FDLR), hakomeje kuvugwa ingengabitekerezo ya jenoside (genocide ideology) iteye ubwoba ( aha ngira ngo ntitwakwibagirwa amateka ya bamwe bu bayobozi ba Kiliziya Gatolika mu marorerwa yo muri za 1959)!

Ndakeka, ku giti cyanjye, ko hari hakwiye kujyaho Komisiyo (commission) yo kugaragaza uruhare rw’amadini n’abayoboke bayo mu marorerwa na jenoside byakorewe bamwe mu Banyarwanda ( kuva ku gihe cy’ubukoloni kugeza kuri jenoside yakorewe abatutsi muri 1994).  

Mwe murabivugaho iki?  

                              SANKARA MUGISHA P.

                              www.Rwandanews.be