Abo ni bamwe mu bari bitabiriye inama y’abayobozi bakiri bato (Young Leaders)

Kizza E. Bishumba

KIGALI – Perezida Paul Kagame yavuze ko kuvugwa nabi ku Rwanda ntawe bibuza gusinzira cyane ko n’ibyiza by’u Rwanda hari gihe byitirirwa ahandi.

Perezida Kagame ibyo yabivugiye muri Serena Hoteli i Kigali ku wa 9 Mutarama 2010 ubwo yasozaga inama y’iminsi igera ku 10 y’abayobozi bakiri bato baharanira uburenganzira bwa muntu bo mu bihugu bitandukanye ku isi.

Asubiza ikibazo cy’uko hari abagenda bavuga nabi u Rwanda, Perezida Kagame yavuze ko ibyo bisanzwe ko iyo Abanyarwanda bihitiyemo ibibabereye hari abavuga ko bahisemo nabi ati “ibyo ntawe biraza adasinziriye kandi ntawe ugomba kuduhitiramo”.

Kagame yagize ati “hari abantu baza mu Rwanda bagashima ibyo rwakozwe ariko bakabyitirira ahandi bavuga ngo u Rwanda ni Singapore y’Afurika, ni u Buswisi bw’Afurika” Yongeyeho ati “twe turi u Rwanda rw’Afurika. Turashaka kuba beza b’Abanyarwanda ntidushaka kuba beza b’ahandi”
Kagame mu ijambo rye muri uwo muhango yavuze umuntu akwiye guha mugenzi uburenganzira nk’uko nawe abwifuza, umuntu akagira ubwisanzure n’uburenganzira bwo kubaho kandi mu buryo yihitiyemo uko agomba kubaho atabihitiwemo n’undi.

Ku bijyanye n’imibanire n’ibindi bihugu byo karere, Perezida Kagame yavuze ko umubano w’u Rwanda n’ibihugu byo mu karere ugenda uba mwiza kandi ko hari byinshi byakozwe byanatumye u Rwanda runemererwa kwinjira mu Muryango w’Afurika y’Iburasirazuba avuga no ku kubyutsa umubano hagati y’u Rwanda n’Ibihugu cya Repubulika Iharanira Demokorasi ya Kongo.

Ku kibazo cy’imibereho y’abana b’impfubyi za Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu mwaka wa 1994, Kagame yavuze ko hakozwe byinshi mu kurengera abana b’impfubyi n’abapfakazi, avuga ko hashyizweho ikigega gifasha abo bana byaba kubavuza, kububakira, gusubizwa imitunga yabo byose bigamije kugira ngo bagire ubuzima bwiza.

Ku bijyanye n’impunzi Perezida Kagame yavuze nyuma ya Jenoside kugeza mu mwaka wa 1998 Abanyarwanda bagera kuri miliyoni 3 bari hanze hatahutse, bake basigayeyo barimo abakoze Jenoside bakaba bakangurirwa gutaha kandi ngo baragenda baza.

Impamvu yatumye hakoreshwa intwaro mu gutera u Rwanda mu mwaka wa 1990 Perezida Kagame yavuze ko byatwe no gushaka kwibohora kw’Abanyarwanda baba abari hanze y’igihugu bari bahamaze imyaka irenga 25 ndetse na bamwe babagaga mu gihugu.

 

 http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=341&article=11627

Posté par rwandaises.com