Kuri uyu wa gatatu mu rukiko rw’ubujurire rwa gasabo, haraba humvikana ubujurire bw’uwahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Theoneste Mutsindashyaka, ku gihano cy’igifungo cy’umwaka umwe yari yakatiwe n’urukiko rw’ibanze rwa Kacyiru.

Mu makuru dukesha The newtimes, Mutsindashyaka wahoze ari umukuru w’Intara y’Iburasirazuba, yagaragaye mu makosa yakozwe mu itangwa ry’isoko ryo kubaka Intara y’Iburasirazuba.

Urukiko rukaba rwaremeje ko Mutsindashyaka yahamwe n’amakosa ashingiye ku kwica amategeko agenga amasoko ya Leta, mu iyubakwa ry’Ibiro by’Intara y’Iburasirazuba, aha hari mu mwaka wa 2007. Urukiko rwamutegetse gutanga ihazabu y’amafaranga ibihumbi magana atanu(500.000 Rwf).

Augustin Nkusi uhagarariye ubushinjacyaha, nawe yemeje ubu bujurire bwa Mustindashyaka, akomeza ashimangira ko Mustindashyaka yananiwe gucunga isoko ry’inyubako yari gutwara ama miliyari menshi.

Yakomeje atangaza ko ubushinjyacyaha bwagira icyo butangaza nyuma yo kumva ibivuye mu rukiko. Mu bandi bajuriye harimo na Vincent Gatwubuyenge, wahoze ari Umunyabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo.

Emile MUREKEZI

 

http://www.igihe.com/news-7-11-2742.html

Posté par rwandaises.com