Perezida Paul Kagame (hagati) hamwe n’abari bitabiriye inama mpuzamahanga ku burenganzira bwa muntu (Foto / Village Urugwiro)

Kizza E. Bishumba

KIGALI – Perezida Paul Kagame ku wa 9 Mutarama 2010 muri Serena Hoteli i Kigali ubwo yasozaga inama mpuzamahanga y’iminsi 10 yahuje abayobozi bakiri bato baharanira uburenganzira bwa muntu bo mu bihugu bitandukanye ku isi yasabye ko u Rwanda by’umwihariko n’Afurika muri rusange bIkwiye guharanira kudatungwa n’inkunga z’amahanga kuko umuntu ugutunze ashobora kugukoresha icyo ashaka.

Perezida Kagame yagize ati « u Rwanda rukeneye inkunga ni byo, ariko ikwiye kuba ifite aho irugeza kugira ngo na rwo rushobore kwitunga ».

Ibyo Perezida Kagame yabivuze ubwo yasubizaga ibibazo yabajijwe n’abo bayobozi bijyanye ahanini n’imiyoborere, uburenganzira bwa muntu, gushora imari, amatora, gucyura impunzi n’ibindi.

Ku kibazo cy’uburenganzira bwa muntu nyir’izina, Perezida Kagame yavuze ko mbere yo guha umuntu uburenganzira ubanza gukemura ibibazo bimwugarije. Yagize ati “ntiwabwira umuntu ko afite uburenganzira aburara cyangwa abwirirwa. Niba ushaka ko akumva banza umukemurire ikibazo afite”.

Abajijwe uko ikibazo cy’amoko n’uburenganzira bwa muntu gihagaze muri iki gihe mu Rwanda, Perezida Kagame yavuze ko mu Rwanda uburenganzira bwa muntu buhari.

Perezida Kagame kandi yibukije ko mu Rwanda hubatswe inzego zinyuranye zigamije guteza imbere imibereho y’abaturage ntawe usigaye inyuma kandi Abanyarwanda bose babigizemo uruhare kuko ari uburenganzira bwabo.

Ingero yatanze ni nk’ubwisungane mu kwivuza, uburezi kuri bose, kwitorera abayobozi babonamo ubushobozi bwo kubayobora, gushyira umubare mwinshi w’abagore mu nzego zifata ibyemezo, gusangira ubutegetsi n’ibindi.

Perezida wa Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu mu Rwanda, Madamu Zainabu Kayitesi, yavuze ko mu minsi bamaranye n’abo bayobozi bakiri bato bunguranye ibitekerezo bigira icyo bizamarira isi muri rusange.

Abo bayobozi bagera kuri 90, barimo 22 bo mu Rwanda abandi baturutse mu bihugu bitandukanye byo ku isi biganjemo abo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Uwitwa Abera Bateyunga ukomoka mu gihugu cya Tanzaniya wavuze ijambo mu izina rya bagenzi be yavuze ko muri iki gihe abantu badakwiye kuba ingwate y’amateka mabi yaranze isi mu bihe byashize yo kugendera ku moko, isura, igitsina n’ibindi kugira ngo abantu bagire icyo bageraho, ashimira by’umwihariko ishami rishinzwe uburenganzira bwa muntu intambwe nziza rumaze gutera, asaba ko iyo ntambwe yakomeza n’ahandi.

Abo bayobozi uretse kungurana ibitekerezo bakoze ibikorwa bitandukanye birimo kubaka ibyumba by’amashuri mu Karere ka Bugesera, gutera ibiti no gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Murambi mu Ntara y’Amajyepfo.

 

 http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=340&article=11584

Posté par rwandaises.com