Henk Jan Ormel, Perezida wa Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Buholandi (Foto / Village Urugwiro)
Jean Ndayisaba

KIGALI – Mbere ya saa sita ku wa 8 Mutarama 2010 Perezida Paul Kagame yakiriye Henk Jan Ormel, Perezida wa Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Buholandi, wari uyoboye Abadepite 9 baje baturuka mu mitwe ya politiki itandukanye bakaba bari mu ruzinduko rw’iminsi 2 kuva ku wa 7 – 9 Mutarama 2010.

Izi ntumwa za rubanda zikaba zaranyuzwe n’ibisobanuro zahawe ku birebana n’inkunga iki gihugu gitanga ku Rwanda n’uburyo u Rwanda rwubahiriza uburenganzira bwa muntu.

Umubano w’u Rwanda n’u Buholandi washimangiwe cyane kuva mu mwaka wa 1994 aho iki gihugu cyari mu bya mbere mu bitanga inkunga yabyo ku Rwanda, mbere y’uko gihagaritse igice kimwe cy’iyi nkunga itaziguye cyanyuzwaga mu ngengo y’imari ya Leta kuva mu mwaka wa 2008, bishingiye kuri raporo y’Umuryango w’Abibumbye (UN) yavugaga ko u Rwanda rwivanga mu bibazo byo mu Burasirazuba bwa DRC.

Nk’uko Henk Jan Ormel, uyoboye izi ntumwa za rubanda zaturutse mu Buholandi yabitangarije abanyamakuru nyuma yo kwakirwa na Perezida Paul Kagame, ngo ni ngombwa ko bamenya uko inkunga batanga mu bihugu ikoreshwa kuko ari amafaranga y’abasoreshwa b’igihugu cyabo kandi ari bo batora izi ntumwa za rubanda.

Henk Jan Ormel yagize ati “turi hano kugira ngo twirebere kandi tunasobanuze ku bijyanye n’uburyo inkunga abasoreshwa bacu batanga ikoreshwa kandi nzi neza ko amakuru tuzahabwa azafasha cyane mu biganiro mpaka bya politiki tuzagira ku byerekeye inkunga dutanga”.

Mu bindi aba Badepite baganiriye na Perezida Kagame bikaba bikubiyemo ibijyanye n’amategeko ajyanye n’uburenganzira bwa muntu cyane cyane itegeko rya Jenoside n’iryo kuyihakana no kuyipfobya.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Madamu Louise Mushikiwabo, yabwiye abanyamakuru ko yijeje abo Badepite b’Abaholandi ko Leta y’u Rwanda itashyiraho amategeko abangamiye uburenganzira bw’Umunyarwanda uwo ari we wese.

Madamu Mushikiwabo yagize ati “aba Badepite na bo ubwabo banyuzwe n’ibisobanuro bahawe kuri aya mategeko tukaba twanumvikanye ko hazajyaho urwego rwo kuganiriramo ibibazo. Banatumiye bamwe mu bayobozi b’iki gihugu kuzasura u Buholandi kandi tuzanakomeza gutsura no gushimangira umubano hagati y’ibihugu byombi”.

Minisitiri Mushikiwabo akaba yatangaje ko izi ntumwa za rubanda zo mu Buholandi zivugiye ko zishimishijwe n’uburyo akarere kagarutsemo umutekano, cyane cyane ko bishimira umubano mwiza urangwa hagati y’u Rwanda na DRC.

 

 http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=340&article=11587

Posté par rwandanews.be