Perezida Paul Kagame yatoranyijwe n’ikinyamakuru ‘The Financial Times’ nk’umwe mu Bantu 50 baranze imyaka icumi ishize, yatoranyijwe hamwe na bimwe mu bihangange byaranze iyi myaka mu rwego rwa politiki, ubukungu, ubucuruzi n’umuco. Perezida Kagame byavuzwe ko ari umuyobozi ufitiye akamaro akarere ndetse n’isi muri rusange.

Ku rubuga rwa internet rwa ‘The Financial Times’, kimwe mu binyamakuru byubashwe ku isi, habereyeho impaka aho benshi bahurizaga ku kuvuga ko Perezida w’u Rwanda akwiye icyo cyubahiro koko, nkuko tubikesha The Newtimes

Hari umuntu wagize icyo avuga kuri website ya ‘The Finacial Times’ avuga ko Kagame yagize uruhare rugaragara mu gukura u Rwanda mu murongo w’igihugu kidafite epfo na ruguru, aho rwari mbere no mu 1994, arujyeza aho ari kimwe mu bihugu byubashywe ku mugabane wa Afurika.

Bimwe mu byo uwo muntu yavuze byagezweho na Perezida Kagame harimo kugarura umurongo mwiza mu bya politiki, ubukungu bw’u Rwanda kutajegajega no guteza imbere igitsinagore.

Kuri iyo lisiti y’abantu baranze imyaka 10 turangije hariho na; Perezida Barack Obama, Perezida w’u Bushinwa Hu Jintao, Chancellor w’u Budage Angela Merkel, icyamamare kuma televiziyo Oprah Winfrey, abashinze Google Larry Page na Sergey Brin.

Foto: CBC
MURINDABIGWI Meilleur

 

 http://www.igihe.com/news-7-11-2344.html

Posté par rwandaises.com