Jean Ndayisaba
KIGALI – Nyuma y’imyaka irenga 2 y’ubushakashatsi n’ubucukumbuzi, ku wa 11 Mutarama 2010 muri Hoteli Serena i Kigali, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Madamu Louise Mushikiwabo na Minisitiri w’Ubutabera, Tharcisse Karugarama n’impuguke 7 zari zigize Komisiyo yo kugaragaza ukuri ku ihanurwa ry’indege “Falcon 50” n° 9XR-NN y’uwari Perezida w’u Rwanda Juvénal Habyarimana, bamuritse ku mugaragaro ibyavuye muri ubu bucukunbuzi.
Ibishya bitari bisanzwe bivugwa bigaragazwa n’iyi raporo akaba ari uko iyi ndege yahanuwe n’abari intagondwa zo muri Leta ya Habyarimana kandi ikaba yararasiwe mu kigo cya gisirikare i Kanombe aho kuba ku musozi wa Masaka nk’uko hari hashize imyaka 15 byemezwa bityo.
Minisitiri w’Ubutabera, Karugarama, akaba yagaragaje ko iyi raporo ikozwe mu buryo bwa gihanga agira ati « si raporo y’ubucamanza ariko ni raporo ifite agaciro haba ku Banyarwanda, Abanyamahanga ndetse n’ababa ari abanzi b’u Rwanda, bazayisangamo ukuri gushingiye ku bimenyetso bifatika”.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Mushikiwabo Louise we akaba yavuze ko iyi ari raporo ikomeye mu mateka y’Abanyarwanda kuko igaragaza neza ko ihanurwa ry’indege ya Habyarimana atari ryo ryateye Jenosde kuko byombi byari byarateguwe mbere. Yagize ati “iki cyari ikimenyetso cy’abafite ibyo baziranyeho. N’iyo itaba indege yari kuba ikindi”.
Nk’uko imyanzuro y’iyi raporo ibigaragaza, ngo yashingiwe ku byatangajwe n’abatangabuhamya bagera hafi 600 (557) bakomoka mu bihugu binyuranye birimo u Rwanda, ibihugu byo mu Karere k’Ibiyaga Bigari, mu Burayi no muri Amerika ya ruguru ndetse hanitabajwe impuguke mu by’imbunda n’impanuka z’indege zikomoka mu gihugu cy’u Bwongereza (United Kingdom’s National Defence Academy).
Mutsinzi Jean, Perezida wa Komisiyo yakoze iyi raporo, asubiza ku bijyanye n’ikibazo cy’udusanduku twirabura (black box)ndetse n’ibisigazwa by’imbunda zayirashe, yavuze ko abageze mbere aho indege yaguye barimo Abafaransa bari bayobowe na Commandant Grégoire De Saint Quentin n’abasirikare ba Habyarimana ari bo bazi aho biri. Yagize ati “utwo dusanduku dufitwe n’abatujyanye”.
Abagaragara muri iyi raporo nk’abari ku isonga ry’iyicwa rya Perezida Habyarimana bakaba bari n’intagondwa zitifuzaga ko amasezerano y’Arusha yashyirwa mu bukorwa harimo Koloneli Théoneste Bagosora wari waravuye mu gisirikare nyuma yo kwikura mu masezerano y’Arusha mu mwaka wa 1993, ubwo yavugaga ko agiye gutegura “imperuka y’abatutsi”. Hari kandi Anatole Nsengiyumva, Matayo Ngirumpatse na Joseph Nzirorera.
Raporo ikaba igaragaza ko bafataga Perezida Habyarimana nk’uwatatiye igihango cy’inyungu zabo mu bya politiki, ubukungu n’ubucuruzi. Izi ntagondwa ngo zikaba zari zibumbiye mu cyo bise “Hutu Power” ku banyapolitiki ndetse mu gisirikare bakaba bari mu ishyirahamwe cyangwa agatsiko bitaga “Amasasu”.
Icyemezo ndakuka cyo kwica Perezida Habyarimana nk’uko raporo ibigaragaza, ngo cyafashwe nyuma y’inama ya MRND yabereye ku Gisenyi ku wa 2 Mata 1994, yari irimo n’abasirikare bakuru ikaba kandi yaranatumiwemo n’intumwa y’Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda, Jack Roger Booh Booh.
Muri iyi nama Habyarimana akaba ngo yari yiyemeje gukuraho inzitizi zose zabuzaga inzego z’inzibacyuho kujyaho n’ubwo bitari bishyigikiwe na Bagosora na Nzirorera bari muri iyo nama.
http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=341&article=11626
Posté par rwandaises.com