N’ubwo bwose, muri rusange, nta na hamwe ibintu bimeze neza muri Kiliziya Gatolika yo mu Rwanda, ibiri kubera muri Diyosezi ya Cyangugu byo birerekana ko amazi amaze kurenga inkombe! Nibyo koko, abari muri iyi diyosezi iyobowe na nyakubahwa musenyeri BIMENYIMANA Yohani Damaseni (‘‘mwene Gusitini’’) bamaze kumirwa kubera kurangwa n’ubushishozi buringaniye  no guhengama bikabije mu butegetsi bwe!

Uwo mutegetsi yerekanye kenshi, mu mvugo no mu ngiro, ko atumva na busa abacitse ku icumu rya jenoside yakorewe abatutsi muri 1994, kuko yakomeje gushyigikira no kurengera, bibogamye cyane, abo bakorana baryozwa ibyaha bakoze mu gihe cy’itsembabwoko. Tutiriwe tujya kure mu gutanga ingero z’ibyo dushaka kwerekana, twavuga gusa ukuntu uwo musenyeri atahwemye gushyigikira ababikira, abapadiri n’abafaratiri baregwa jenoside ( urugero: ba padiri Mategeko, Ntigurwa Lawurenti, Tadeyo Ngirinshuti, n’abandi). Aha ntitwiriwe tuvuga ababyeyi cyangwa abavandimwe b’abapadiri ba diyosezi ya Cyangugu bafungiwe jenoside. Aba bose bagiye bafashwa gutanga za ruswa kugira ngo barekurwe cyangwa boye kubazwa ibyaha bakoze ( kuri benshi byaciyemo, abandi bacye biranga).

Nk’uko no mu yandi madiyosezi abigira, na hano iwacu i Cyangugu, musenyeri Bimenyimana ntako atagira ngo ahungishe abapadiri be bakurikiranyweho icyaha cya jenoside cyangwa se abakwiza ingengabitekerezo ya jenoside ( ngo hari n’abarwaye Sida kandi basize banduje, ku bushake, abantu batagira ingano). Twatanga ingero nko kuri padiri Inosenti Subiza n’abandi birirwa bandika inzandiko zisaba abaturage kwanga ubutegetsi nka ba Tomasi Ndahimana n’abandi ( ndetse uwitwa Murengerantwari Tewofili we ngo amaze no gushinga ishyaka rya politiki!).  

Ibindi byerekana ukuntu uwo musenyeri afite imikorere idahwitse, ni ukuntu atihanganira abacitse ku icumu bamubwiza ukuri cyangwa se barwanya akarengane, cyangwa abagaragaza ko bita ku basizwe iheruheru na jenoside yakorewe abatutsi nk’abapfakazi n’imfubyi. Urugero rufatika ni urwa padiri Fabiyani Kabandana aherutse gufungira amasakaramentu kandi akamubuza kongera guhura n’abo yarengeraga ( ubwo amufungishije ijisho)! Turabona rwose ibintu bimaze kugera ahakomeye, akaba ariyo mpamvu twebwe ababibona dutabaza umuntu wese washobora kuturengera kandi akadukiza uwo musenyeri.

Mu minsi yashize mwese muzi ukuntu yahanganye n’igisonga cye, musenyeri wungirije, Yohani Ndorimana. Ubwo bwumvikane bucye bukaza gutuma uwo Ndorimana ahitamo kujya kwikorera ku giti cye! Nyamara tuzi ko ariwe witangiye iyi diyosezi ya Cyangugu kuva yashingwa kuko uwo Bimenyimana yasimbuye( Tadeyo Ntihinyura) nawe imikorere ye itari isobanutse cyane. Ndetse tuzi ko uwo Tadeyo (kimwe na bamwe muri bagenzi be) atitwaye neza mu gihe cya jenoside ( turizera ko Ndorimana azatubwira uko bakoranye; kandi nibiba ngombwa tuzabigarukaho).

 

                                                                                   

 D. Nzabandora (Irusizi)

Posté par rwandaises.com