Jerome Rwasa
KIGALI – Nyuma y’igihe kingana n’amezi abiri n’iminsi ibiri gusa u Rwanda rwinjiye mu muryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza Commonwealthy, hemejwe ko arirwo ruzakira inama mpuzamahanga y’urubyiruko rwo mu bihugu byo muri uwo muryango.
Nk‘uko bigaragara mu itangazo ry’Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro ku wa 29 Mutarama 2010 iyobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, riragaragaza ko iy nama izabera mu Rwanda muri Nzeli 2010.
Ibyo Inama y’Abaminisitiri yabigejejweho na Minisitiri w’Umuco na Siporo, Joseph Habineza, iyo nama kandi ikaba yaranasuzumumye ingingo zinyuranye zirimo gusuzuma raporo ku ngamba zashyizweho mu rwego rwo gukomeza kuvugurura ubucuruzi n’ishoramari mu Rwanda « Doing Business », isaba inzego zibishinzwe gushyiraho uburyo bwo kwihutisha ibitarakorwa kugira ngo intambwe u Rwanda rwari rugezeho itazasubira inyuma.
Muri iyo nama kandi, hemejwe raporo y’igihugu ku ishyirwa mu bikorwa rya gahunda y’ibikorwa y’Umuryango w’Abibumbye yerekeye gukumira, kurwanya no guca burundu icuruzwa ritemewe n’amategeko ry’intwaro ntoya n’iziciriritse ikazashyikirizwa Umuryango w’Abibumbye.
Inama y’Abaminisitiri yemeje kandi ko Samali Octavien Bisa, Rosette Chantal Rugamba na Zulfat Mukarubega bahagararira Leta y’u Rwanda mu Nama y’Ubuyobozi y’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) na « African Parks Network Joint Venture »
Inama y’Abaminisitiri yazamuye ku ipeti rya Majoro, Kapiteni Kayijuka Ngabo, yemeza n’Iteka rya Minisitiri w’Intebe rimugira Umushinjacyaha Mukuru wa Gisirikare.
Hemejwe kandi Iteka rya Minisitiri w’Intebe rivana Oscar Kimanuka ku mwanya w’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (Orinfor).
Inama y’Abaminisitiri yanemeje ko mu mihango yo kwibuka Intwari z’Igihugu izaba ku wa 1 Gashyantare 2010 izatangizwa no gushyira indabo ku Irimbi ry’Intwari, nyuma hakazaba ibiganiro mu Midugudu ku butwari bishingiye ku nsanganyamatsiko igira iti « Dukomeze ubutwari mu mihigo yo guteza imbere u Rwanda »
Inama y’Abaminisitiri kandi yagize Hon Kanzayire Bernadette Umuvunyi Mukuru Wungirije, Hategeka Emmanuel Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, Ruvebana Antoine aba Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Amashyamba.
Niyonzima Ildephone yagizwe Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa FARG, Rubagumya Furaha Emma agirwa Umuyobozi Mukuru wa SFAR.
Iryo tangazo ry’Inama y’Abaminisitiri kandi rivuga ko Zirimwabagabo Gérard yakuwe ku buyobozi bwa « Rwandair » yemeza ko Bwana John Mirenge nk’Umuyobozi w’Inama y’Ubuyobozi aba akurikirana imirimo yayo umunsi ku wundi mu gihe hategerejwe ko hashyirwaho umuyobozi mushya w’icyo kigo.
http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=349&article=12012
Posté par rwandaises.com