Nyuma y’igihe gito u Rwanda n’u Bufaransa bisubukuye umubano, na nyuma y’aho u Bufaransa bushyizeho intumwa yabwo mu Rwanda, ubu noneho byamenyekanye ko umudipolomate w’umuhanga Laurent Contini ari we uzaba ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda.

Bwana Contini akaba yari amaze igihe cyegera imyaka ibiri ari ambasaderi w’u Bufaransa muri Zimbabwe. Akaba asa n’umenyereye aka karere, kuko yigeze kuba umujyanama mu bya politiki wa Aldo Ajello, wari intumwa yihariye y’umuryango w’ubumwe bw’u Burayi hagati ya 2001 na 2005.

image

Laurent Contini wemejwe guhagararira u Bufaransa mu Rwanda

Hakaba hashize iminsi mike inama y’abaminisitiri mu Rwanda yemeje Jacques Kabare nka ambasaderi w’u Rwanda mu Bufaransa. Akaba asigaje kwemerwa n’inteko ishinga amategeko. Jacques Kabare yari asanzwe ari umujyanama wa Dr Donald Kaberuka, Perezida wa Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (BAD/AfDB).

Olivier NTAGANZWA

 

 

http://www.igihe.com/news-7-11-2326.html

Posté par rwandaises.com