Le chef de la diplomatie française, Bernard Kouchner

Mu gihe Ministri w’ububanyi n’amahanga w’u Bufaransa ari mu ruzinduko rw’akazi muRwanda, Umuryango w’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe a

batutsi mu 1994, Ibuka, wongeye kwibutsa ubuyobozi bw’igihugu cy’u Bufaransa gusaba imbabazi no guha icyubahiro abahitanywe na jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994.

AFP, Ibiro ntaramakuru by’abafaransa byatangaje ko mbere gato y’uruzinduko rwa Bernard kouchner (minisitri w’ububanyi n’amahanga w’igihugu cy’u Bufransa), Theodore simburudali uhagarariye umuryango Ibuka yahise atangaza ko yongera guhamagarira igihugu cy’u Bufaransa gusaba imbabazi ku ruhare cyagize muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Simburudali nkuko yabitangarije abanyamakuru yagize ati « Icyo dutegereje ku gihugu cy’u Bufaransa ni ukwemera ko jenoside yabaye bakanasubiza icyubahiro inzirakarengane yahitanye, ikindi kandi ngo ibindi bihugu byaremeye bisaba n’imbabazi nk’u Bubiligi na USA, ariko u Bufaransa na nubu ntiburasaba imbabazi.

Ngo uretse n’ibyo kandi igihugu cy’u Bufaransa cyakagombye no gufasha abacitse ku icumu mu buryo bugaragara ngo imbabazi zatangwa ariko n’ibibazo by’ubukene byugarije abacitse ku icumu biracyari byose. Akaba atari na ngombwa ko U Bufaransa bwatanga amafaranga gusa kuko n’abaganga nka ba psychologues n’aba psychiatres bakenewe.

Ministre Kouchner ari mu ruzinduko mu bihugu bitandukanye bya Afrika akaba ari mu Rwanda aho agomba guhura n’abayobozi bakuru b’igihugu mu rwego rwo kunoza no guteza imbere umubano w’ibihugu byombi uherutse gusubukurwa tariki 29 ugushyingo umwaka ushije wa 2009.

Foto: topnews Moses T.
http://www.igihe.com/news-7-11-2392.html

Posté par rwandaises.com