Mu gihe Perezida Sarkozy ubwo yari i Kigali yemeye ko u Bufaransa bwakoze amakosa muri Jenocide yakorewe Abatutsi mu 1994 ariko ntabisabire imbabazi, Edouard Balladur wahoze ari Minisitiri w’intebe w’u Bufaransa muri icyo gihe we asanga imyitwarire ingabo z’abafaransa zagiriye mu Rwanda mu 1994 ari ntangarugero.

Nkuko tubikesha Jeune Afrique, Edouard Balladur, Minisitiri w’Intebe w’u Bufaransa kuva mu 1993 kugeza 1995, yemeza ko “Ingabo z’u Bufaransa zabaye intangarugero” mu Rwanda ndetse anagaragaza ko opération Turquoise yari ingenzi kuko, nkuko abyivugira “Yari igamije gufasha abari mu kaga ndetse no kurinda abanyarwanda benshi bashoboka ubwicanyi” mu 1994. Kuri we ngo “amakosa u Bufaransa bwakoze yerekeranye no kuba bwaragiranye ubufatanye ndetse n’umubano wihariye na guverinoma y’u Rwanda ya mbere y’uko ngera (Balladur) muri guverinoma”, ibi uwahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Bufaransa yabitangarije ikinyamakuru Le Figaro cyasohotse kuwa gatandatu tariki 27 Gashyantare.

“Ubwo guverinoma nshya nayoboye yageraga ku butegetsi mu 1993, ntako itagize mu gufata ingamba zose zishoboka kugirango igende igabanya ubu bufatanye n’umubano wihariye. Yashyize imbere amasezerano ya Arusha (1993) hagati ya guverinoma ya Habyarimana na FPR kugirango ubwumvikane bucye bwariho buhagarare, ingabo z’abafaransa zasubiye inyuma ndetse nanikurikiraniye ko ibyo kohereza intwaro mu Rwanda bihagarikwa », ibi ni ibyo Bwana Balladur yakomeje avuga.

Ku wa kane ushize I Kigali, Nicolas Sarkozy yemeye amakosa akomeye yakozwe n’u Bufaransa ndetse no kutabona neza, aho yemeje ko Paris itari yarabonye intera guverinoma ya Habyarimana yariho mu gushaka gukora Jenoside, muri icyo gihe u Bufaransa bukaba bwari buyishyigikiye. Sarkozy ni we mu perezida wa mbere w’u Bufaransa ugiriye uruzinduko mu Rwanda nyuma ya Jenoside y’Abatutsi yo mu 1994.

Edouard Balladur ni umwe mu bayobozi b’ingabo n’abanyepolitiki b’abafaransa bagera kuri 30 bari mu kazi hagati ya 1990 na 1994 bashinjwa na Raporo Mucyo yasohotse mu mwaka wa 2008, iyi ikaba igaragaza uruhare rw’abafaransa mu ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside ndetse no kuba baracikishije abayikoze babakingira ikibaba bahungira muri Zaire bifashishije opération Turquoise.

Hejuru ku ifoto:
Edouard Balladur na Sarkozy
(bellaciao.org)

Kayonga J.

http://www.igihe.com/news-7-11-3300.html

Posté par rwandaises.com