Nkuko bimaze iminsi bivugwa, uyu munsi ni bwo Perezida w’u Bufaransa Nicolas Sarkozy ategerejwe kuba ari bugere mu Rwanda aho aza kuba avuye mu Burengerazuba bwa Afurika mu gihugu cya Gabon.

Ibitangazamakuru bitandukanye biratangaza ko Sarkozy akigera I Kigali aza gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi mu mujyi wa Kigali, ubundi agakomereza muri Village Urugwiro aho aza kugirana ikiganiro na Perezida Paul Kagame, bikaba binateganijwe ko bashobora kuza kugirana ikiganiro n’abanyamakuru.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Madame mushikiwabo Louise akaba yatangarije Newtimes ko uruzinduko rwa Sarkozy ari urwo kwishimirwa kuko ruri muri bimwe mu bishimangira umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa wari warajemo agatotsi ibihugu byombi bikaba biri kuwugarura.

Abaperezida bombi, Sarkozy na Kagame, bakaba ngo bashobora no kuza kuganira ku banyapolitiki b’u Bufaransa bariho mu gihe Jenoside yabaga, bakaba baragize uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Bashobora kandi no kuza kuganira ku mpapuro mpuzamahanga zashyiriweho bamwe mu bayobozi bakuru b’u Rwanda n’Umucamanza w’Umufaransa Bourguiere.
Hagati aho amakuru ya Radio Salus yaraye atambutse ku mugoroba w’ejo, aravuga ko bamwe mu batuye umujyi wa Kigali bo batangaza ko Sarkozy atagombye guhaguruka I Kigali atatse imbabazi abanyarwanda kubera uruhare igihugu cye cyagize muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Hagati aho, Ambasaderi w’U Bufaransa mu Rwanda Bwana Laurent Contini yatangarije BBC ko mu mateka y’u Bufaransa uru ruzinduko ari rumwe mu zikomeye umukuru w’u Bufaransa agiriye ku mugabane wa Afurika.

Moise T.

http://www.igihe.com/news-7-11-3230.html

 

facebook