Mu murwa mukuru w’u Busuwisi, Genève, mu nzu y’ishuri ‘ Haute École de Travail Social’, mu gihe cy’iminsi ibiri ikurikiranye, tariki 13 na 14 Gashyantare, habereye igikorwa cyo gucyeza ubutwari bw’Abanyabisesero bihagazeho mu gihe cya Jenoside y’Abatutsi yo mu Rwanda mu 1994, bagahangana n’abicanyi bashakaga kubavutsa ubuzima kugeza ku munota wa nyuma.

Iki gikorwa cyateguwe kubufatanye bw‘imiryango itandukanye ariko ifite aho ihuriye n’u Rwanda, muri yo harimo; “Umuryango w’abanyarwanda baba mu Busuwisi” (CORS), umuryango witwa “France Rwanda Génocide Enquête-Justice et Réparation, ishyirahamwe ISI “Initiatives Solidaires Internationales”, umuryango Ibuka ishami ryo mu Busuwisi, ihuriro ryiyise “Inshuti zo mu Bisesero” (Les Amis de Bisesero) na “Intore za Dieulefit et ES-MA”.

Kuwa gatandatu, iki gikorwa cyabimburiwe n’imurika ry’amafoto ryateguwe na Lara Garcia, akaba yararihaye izina “La montagne qui lancait les pierres”. Jean Luc Galabert, umu psychologue akanaba n’Umuyobozi w’ishyirahamwe ISI, yanyuriye mu bari aho amwe mu mateka yaranze Abasesero ndetse n’agace ka Bisesero muri rusange kugeza mu 1994.

Nkuko tubikesha bamwe mu bateguye iki gikorwa, Abari aho beretswe filimi yiswe “Bisesero, des rescapés témoignent”, iyi ikaba yarakozwe na Cécile Grenier nyuma y’amezi 6 y’ubushakashatsi yakoreye m’u Rwanda. Umwe mubarokokeye mu Bisesero wari witabiriye icyo gikorwa, Bwana Musabyimana Samuel yahawe akanya atanga ubuhamya bw’ibyamubayeho ndetse n’ibyakorewe Abasesero muri rusange mu gihe cya Jenoside.

Emmanuel Cattier, uwashinze icyitwa Commission d’Enquete Citoyenne, yatanze ikiganiro ku buzima bwo mu Bisesero mu gihe cya Zone Turquoise, akurikirwa na Luc Pillonnel wari mu Rwanda mu 1994, uyu akaba ari no mu babajijwe na Komisiyo Mucyo ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yo mu Rwanda, yasomeye mu ruhame ubuhamya bwe n’ubushakashatsi yakoze kuri Zone Turquoise.

Ku Cyumweru tariki 14 Gashyantare ni wo wari umunsi wanyuma w’iki gikorwa, ukaba wararanzwe n’ibiganiro ku cyatuma habaho kwemera uruhare kwa buri wese wagize icyo akora mu gutegura cyangwa gushyira mu bikorwa Jenoside y’Abatutsi yo mu Rwanda, ibi bigakorwa hagamijwe Ubutabera ndetse n’ukwiyubaka kw’abacitse ku icumu.

Nkuko tubikesha umwe mu bateguye iki gikorwa, Jean Luc Galabert, Bisesero ni agace kagizwe n’imisoszi miremire gaherereye mu ntara y’Uburengerazuba bw’u Rwanda ku nkengero z’ikiyaga Kivu. Iyi misozi miremire ya Bisesero yabaye nk’ikimenyetso ku kwihagararaho no kwirwanaho kw’abari bahatuye bahanganye n’abicanyi bari bagamije kumaraho burundu Abatutsi.

Galabert akomeza atubwira ko Abanyabisesero birwanyeho kuva mu 1959, mu 1962 kimwe no 1973, ariko bigeze mu 1994 ho bagaragaza ubutwari bukomeye kuko babashije guhangana n’abicanyi bari biteguriye kubamara babishyigikiwemo na guverinoma yariho muri icyo gihe.

Nubwo ntako batagize ngo birwaneho, Galabert atangaza ko ikigereranyo kigaragaza ko mu Bisesero mbere ya Jenoside hahoze abaturage bari hagati y’ibihumbi 50 na 60 ariko ngo mu kwezi kwa kamena 1994 hari hasigaye gusa abihumbi bicye muri bo, abandi bose barishwe.

Foto: Orinfor
Kayonga J.http://www.igihe.com/news-7-11-3061.html

Posté par rwandaises.com