Nzabonimpa Amini
KIGALI – Perezida w’u Bufaransa, Nicolas Sarkozy, ku wa 25 Gashyantare 2010 azasura u Rwanda mu rwego rwo kunoza umubano ushingiye kuri z’Ambasade z’ibihugu byombi.
Ni mu mwaka wa 1974 ubwo Perezida w’icyo gihugu yaherukaga mu Rwanda, uwo akaba ari nyakwigendera François Mitterrand.
Uru ruzinduko rwa Perezida Sarkozy mu Rwanda ruzamara amasaha atatu gusa, bikaba biteganyijwe ko azahita ataha i Paris. Nk’uko bitangazwa na Laurent Contini, Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda, Perezida Sarkozy ateganya kuzasura Urwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi mu Mujyi wa Kigali, kugirana ibiganiro na Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, nyuma agahita asubira mu gihugu cye.
Ambasaderi Laurent Contini mu kiganiro n’ikinyamakuru Izuba Rirashe ku wa 22 Gashyantare 2010, muri Ambasade, yatangaje ko urwo ruzinduko rugamije kunoza umubano w’ibihugu byombi. Hazabaho kuganira ku bibazo byabayeho hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa no kurebera hamwe uko ubutwererane bwarushaho gutera imbere.
Kubijyanye n’ibikorwa Ambasade y’u Bufaransa mu Rwanda irimo kwitaho muri iyi minsi mike imaze ifunguye imiryango, Ambasaderi Coninti yatangaje ko harimo kongera gufungura inzu ndangamuco y’u Rwanda n’u Bufaransa no gufungura ishuri ry’ababyeyi b’Abafaransa rya “Ecole Antoine de Saint Exupéry”
Ikindi ngo kimushishikaje muri iki gihe ni ukuvugana n’abayobozi batandukanye b’u Rwanda kuri gahunda zitandukanye bafatanya kandi ngo ashimishwa ni uko yakirwa neza aho akomanze hose mu Rwanda. Urugero yatanze ni urwo muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigami aho yatangaje ko hari gahunda batangiye kuganiraho zijyanye n’ubufatanye.
Ikindi Ambasaderi Contini yatangaje ni uko igihugu cye kirimo gutegura imishinga itandukanye mu rwego rw’Akarere yahuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC). Ibyo ngo bijyanye no gushyigikira intambwe imaze guterwa kubihugu byombi mu mibanire.
Ambasaderi Laurent Contini yatangaje kandi ko politiki y’igihugu cye ari ukubana neza n’ibindi bihugu kandi ngo igihugu cye kirifuza kugira uruhare mu iterambere ry’u Rwanda.
http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=359&article=12518
Posté par rwandaises.com