Nk’uko tubikesha Radio Rwanda rero ngo muri iyo kongere habereyemo imvururu zaje guhoshwa na Polisi nyuma y’uko abayoboke b’iryo shyaka batumvikanye ku bintu bimwe na bimwe, byaje kubyara imvururu ubwo Umunyamabanga w’iryo shyaka Hakizipfura yangirwaga kwinjira muri iyo kongere. Uyu munyamabanga ashinja Me Ntaganda kuba asinya amasezerano n’abashaka gutera u Rwanda ndetse akaba yarasinyanye n’andi masezerano n’abandi ba nyapolitike batandukanye Barimo Ingabire Victoire,Deo Mushayidi ndetse n’abandi. Me Ntaganda yemeza ko Hakizimfura Noel ndetse na Niyitegeka Augustin birukanywe burundu mu ishyaka rya PS-Imberakuri. Kayonga J. http://www.igihe.com/news.php?groupid=7&pg=2&news_cat_id=11&all#fn Posté par rwandaises.com |