Perezida wa AfDB, Dr Donald Kaberuka (Foto / Interineti)
Jerome Rwasa

KIGALI – Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ubwo yari amaze gutangiza ku mugaragaro inama ngarukamwaka, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane igirana n’abahagariye u Rwanda mu mahanga.

Madamu Mushikiwabo Louise, Minisitri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ku wa 17 Gashayantare 2010 yavuze ko Dr Donald Kaberuka afite amahirwe menshi yo kongera gutorerwa kuyobora Banki Nyafurika Itsura Amajyambere.

Dr Kaberuka Donald ufite impamyabumenyi yo mu cyiciro cya gatatu cy’amashuri makuru (PhD) mu bukungu yakuye muri Kaminuza ya Glasgow mu gihugu cy’u Bwongereza, akaba yaranayoboye Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi y’u Rwanda kuva mu mwaka wa 1997 kugeza mu wa 2005 yatorewe kuyobora iyo banki mu mwaka wa 2005 akaba yari afite manda y’imyaka itanu ishobora kongerwa akaba ari na Perezida wa karindwi w’iyo Banki.

Minisitiri Mushikiwabo Louise yabwiye abahagariye u Rwanda mu bihugu by’amahanga ko u Rwanda rufite amahirwe menshi yo gukomeza kuyobora Banki Nyafurika Itsura Amajyambere mu gihe cy’indi myaka itanu hagati y’umwaka wa 2010 kugeza mu wa 2015 kubera ko ari umukandida rukumbi mu matora ateganijwe kuzaba muri Gicurasi 2010.

Yavuze kandi ko ibyo ahanini byamenyekaniye mu nama ngarukamwaka y’Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika yateraniye i Addis Abeba mu gihugu cya Ethiopiya muri Gashyantare 2010, muri iyo nama bikaba byaramenyekanye ko Dr Kaberuka Donald afite amahirwe menshi yo kongera kuyobora iyo banki nyuma y’aho icyifuzo cyatanzwe n’igihugu cya Libiya cyari kimaze kwangwa.

Nk’uko Minisitiri Mushikiwabo yakomeje abivuga, igihugu cya Libiya cyashyize ahagaragara icyifuzo ko iyo nama yakwiga ibijyanye n’uko umukandida wacyo yakwiyamamariza umwanya muri iyo banki, ariko ngo nyuma yo kugisuzuma, byagaragaye ko mu byo iyo nama ikora hatabamo kwemeza cyangwa gusuzuma kandidatire z’abayobora AfDB.

 

http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=357&article=12413

Posté par rwandaises.com