Habib Niyibizi yatashywe n’ubwoba nyuma y’ibyari bimaze kuba

Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatandatu mu mujyi wa Kigali, umurenge wa Gisozi haturikiye gerenade yatewe mu rugo rw’umucuruzi Habib Niyibizi. Nta muntu n’umwe wahitanywe n’iki gikorwa kibisha ndetse n’ibyangiritse ni bike, iyi ikaba ari inshuro ya kabiri inzu y’uwo mugabo iteweho gerenade nkuko The Newtimes ibitangaza.

Habib Niyibizi yatangaje ko iyo gerenade yatewe mu rugo rwe rurimo abana be batandatu ndetse muri ako kanya we n’umugore we barimo bararwinjiramo bavuye mu bukwe bw’inshuti yabo.

Charles Mutemangando, umuturanyi wa Niyibizi, yari yicaye mu rugo iwe ari kureba umupira w’amaguru kuri televiziyo ubwo yumvaga urusaku rw’igisasu gituritse ku buryo yaketse ko cyari gitewe mu rugo rwe nyuma asanga bibereye ku muturanyi we.

Hari hashize amezi abiri urwo rugo rutewemo indi gerenade yatewe imodoka ya Niyibizi, ariko nkuko byari byagenze ejo hashize nta muntu wakomeretse.
“Kuba naratewe inshuro ebyiri, byashyize umuryango wanjye mu bibazo”, aya ni amagambo ya Niyibizi.

Umuvugizi wa polisi Eric Kayiranga yabwiye The New Times ko polisi ikeka ko ibi bitero byari bifitanye isano n’ubucuruzi bwe (Niyibizi).

“Dukeka ko bifitanye isano n’igurizanya ry’amafaranga (ikimina) rizwi cyane ku izina rya “Bank Lambert”, guverinoma yatangaje vuba aha ko idashyigikiye iri gurizannywa rizanira bamwe inyungu itangaje kandi rigahombya abayagurije.

Foto: The New Times
Simbi J.

http://www.igihe.com/news-7-11-2925.html

Posté par rwandaises.com