Perezida Paul Kagame (iburyo) na Dr Hamadoun Ibrahim Touré (Foto-Perezidansi ya Repubulika)

Nzabonimpa Amini

URUGWIRO VILLAGE – Muri Village Urugwiro ku wa 25 Werurwe 2010 nyuma y’ikiganiro na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, Dr Hamadoun Ibrahim Touré, Umunyamabanga Mukuru w’Ikigo Mpuzamahanga cy’Itumanaho (International Telecommunication Union-ITU) yatangarije itangazamakuru ko u Rwanda rukwiye gufatwa nk’igihugu cy’intangarugero mu ikoranabuhanga kubera intambwe imaze kugerwaho yaba mu bikorwa remezo ndetse n’ubushake bwigaragaza mu buyobozi.

Dr Hamadoun I. Touré yatangarije Izuba Rirashe ko yari yazanywe no kugeza kuri Perezida Kagame raporo y’umwaka wa 2009 y’ibikorwa byagezweho n’ikigo ayoboye ndetse n’ingamba zo guteza imbere ikoranabuhanga nyuma y’inama yabereye i Kigali mu mwaka wa 2007.

Yibukije ko iyo nama yo ku rwego mpuzamahanga yari iyobowe na Perezida Kagame yatumye hafatwa ingamba zo gutangiza umushinga wa “Connect Africa” hagamijwe gushyiraho ibikorwa remezo bihuza ibihugu haherewe ku nyanja ku buryo ikoranabuhanga rya Interineti ryakwirakwizwa hirya no hino ku isi muri rusange no muri Afurika by’umwihariko.

Dr. Hamadoun yemeza ko ibyari biteganyijwe byose byagezweho kandi mbere y’igihe cyari giteganyijwe. Uyu munsi ngo u Rwanda rufite imiyoboro ya “Fibre Optique” iturutse ku nyanja, ibindi bihugu byo mu karere bikaba bikwiye kuzayifatiraho.

David Kanamugire, Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga muri Perezidansi yagize ati “intambwe u Rwanda rugezeho irashimishije, ariko iyo uri mu gihugu ntubimenya, ahubwo ubibwirwa n’abanyamahanga baje mu Rwanda”.

Ikindi Kanamugire yemeje ni uko iyo ntumwa yaje gusaba Perezida Kagame ko yazayobora inama mpuzamahanga iri ku rwego rw’isi izahuza impuguke zitandukanye n’ibigo mpuzamahanga bishinzwe guteza imbere ikoranabuhanga kubera ubushake n’umurava yagaragaje mu guteza imbere ikorabuhanga.

Kanamugire yakomeje agira ati “ikoranabuhanga ni kimwe mu bintu bigize impinduramatwara mu bukungu bw’isi muri iki gihe, ni yo mpanvu Dr Hamadoun yifuza ko ibyo u Rwanda rwagezeho byarenga n’imbibi zarwo”.

Dr Hamadoun kandi kuri uwo munsi yahawe impamyabumenyi y’Icyubahiro y’Ikirenga n’Ishuri ry’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga rya Kigali (KIST) kubera ubuhanga n’umurava yerekanye ateza imbere ikoranabuhanga mu itumanaho.


http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=372&article=13213

Posté par rwandaises.com