Perezida Paul Kagame mu muhango wo gutangiza umwaka w’Ubucamanza (Foto Urugwiro Village)

Kizza E. Bishumba

KIMIHURURA – Perezida Paul Kagame ku wa 12 Gashyantare 2010 ubwo yatangizaga umwaka w’ubucamanza mu Rwanda yavuze ko inzego zose mu Rwanda zikwiye kuzuzanya kugira ngo u Rwanda rugere aho rwifuza kugera.

Uwo muhango wabereye mu ngoro y’Inteko Ishinga Amateko ku Kimihurura, Perezida Kagame yashimye ibyagezweho mu mwaka wa 2009 mu rwego rw’ubucamanza, ibyo bikaba bikwiye kubakirwaho bishyirwa mu bikorwa kugira ngo bikomeze guha buri wese wumva ko arengana uburenganzira bwo kurenganurwa.

Perezida Kagame yagize ati “ibyo nibikorwa bityo bizaha Abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga icyizere no kwifuza ubutabera bw’u Rwanda”.

Perezida Kagame yavuze kuri bamwe mu banyamahanga banenga imikorere y’ubucamanza mu Rwanda babinyuza mu bitangazamakuru ndetse n’amagambo bakoresha. Aha yagize ati “ni iki bafite tudafite ? Kugira ngo bamenye ko tubishoboye, biterwa n’uburyo twifata”

Perezida Kagame yavuze kandi ko ibyo Abanyarwanda bakora n’aho biganisha ari byo bituma babona ko ibyo bakora ari ukuri kandi bibereye bene byo agira ati “ntabwo umuntu yakugaburira ngo narangiza aguhe ibitekerezo ngo ube ukiri umuntu”.

Yanasabye urwego rw’ubucamanza gushyigikira ibikorwa rumaze kugeraho, kandi abarurimo bakarushaho kugira umutima wo kumenya aho u Rwanda rwifuza kugana, bityo abagenda bavuga nabi u Rwanda bakabona ko ibyo Abanyarwanda bakora bibafitiye akamaro kandi biha umuryango nyarwanda agaciro.

Mu bindi byatangajwe muri uwo muhango witabiriwe n’abacamanza, abashinjacyaha n’abandi bakora mu rwego rw’ubucamanza ni uko mu mwaka wa 2009 rwongereye umusaruro ku kigero cya 40 %, bimwe mu bikorwa bishya byakozwe hakaba harimo inkiko z’ubucuruzi, mu rwego rw’ubucamanza ho umusaruro ukaba wariyongereyeho kuri 26 % bitewe n’ingamba nshya zafashwe n’urwo rwego.

Urwego rw’ubushinjacyaha rwonyine mu mwaka wa 2009 ngo rwakiriye imanza 822 zakurikiranwagaho abantu bagera 984, ibyo ngo byashobotse ku bufatanye bw’inzego zitandukanye zirimo Urwego rw’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu n’abandi.

Ingorane ngo urwego rw’ubutabera rufite hakaba harimo kutamenya aho bamwe mu bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu mwaka wa 1994 baherereye muri bimwe na bimwe mu bihugu by’Afurika n’ahandi.

 

http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=355&article=12310

posté par rwandaises.com