Sebuharara Sylidio
KIGALI – Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi John Rwangombwa, aratangaza ko igihugu cy’Ubufaransa gishishikajwe no kugirana umubano mwiza n’u Rwanda ari na yo mpamvu Ambasaderi w’icyo gihugu hamwe n’abahanga mu bukungu bitabiriye inama ya 6 y’inzego za Leta n’abaterankunga bayo umwaka wa 2010, inama yabereye mu Karere ka Rubavu ku wa 4-6 Gashyantare 2010, ihuza abayobozi muri za Minisiteri zitandukanye, imiryango itegamiye kuri Leta n’abandi bafatanyabikorwa b’izo Minisiteri.
Ubusanzwe iyo nama ngarukamwaka ihuza abanyamabanga bakuru ba za Minisiteri n’abafatanyabikorwa ba Leta y’u Rwanda biyongeraho imiryango itegamiye kuri Leta.
Icyari kigamijwe muri iyi nama ni kwari ukunoza imikoranire n’abaterankunga n’iyo miryango kugira ngo gahunda Leta yiha zishobore kugerwaho, ibi bigakorwa abafatanyabikorwa babigizemo uruhare babinyujije mu gusobanura ibyo bakora n’uburyo batera inkunga babinyujije mu miyoboro ya Leta.
N’ubwo ibihugu byinshi byo ku isi byahuye n’ihungabana ry’ubukungu, mu Rwanda ho ubukungu ntibwahungabanye cyane kuko bwashoboye kuzamukaho 6 % nk’uko byemejwe na Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi John Rwangombwa.
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, John Rwangombwa, muri iyo nama yavuze ko hari byinshi mu Rwanda bigomba kwishimirwa mu iterambere mu myaka 3 ishize hagendewe mu kunoza ibyo Abanyarwanda bakora.
Hatangajwe kandi ko muri uku kwezi kwa Gashyantare hateganywa gushyira ahagaragara uko ubukungu bw’u Rwanda buhagaze. Gahunda yo kwerekana uko abaterankunga batanga inkunga yabo n’uko bashyira mu bikorwa ibyo baba bemeye yatangiye mu mwaka wa 2009, muri iyi nama bakaba harashyizwe ahagaragara uko ingingo y’imari yakoreshejwe hamwe n’iy’umwaka wa 2010 yateguwe n’uko igomba gushyirwa mu bikorwa byose habaye kungurana inama kw’abahagararaiye Leta y’u Rwanda n’abaterankunga.
http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=352&article=12161
Posté par rwandaises.com