Hifashishijwe ubushakashatsi,imibiri y’abazize Jenoside ishobora kubaho imyaka isaga 100
Amanda Roberts wa Cranfield na Jean de Dieu Mucyo wa CNLG (Foto / Mbanda)

Jerome Rwasa

KIGALI – Ku bufatanye n’abashakashatsi bo muri Kaminuza ya Cranfield yo mu gihugu cy’u Bwongereza, Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG) yateguye inama y’iminsi 2 igamije kugaragarizwamo icyo abahanga bo muri iyo kaminuza batanga nk’inama zatuma hajyaho politiki yo gufata neza imibiri y’abazize Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu mwaka wa 1994.

Inyandiko shingiro itegura ikanerekana akamaro k’iyo nama y’iminsi 2 yafunguwe ku mugaragaro na Minisitiri wa Siporo n’Umuco, Joseph Habineza, ku wa 5 Gashyantare 2010 muri Kigali Serena Hotel ivuga ko n’ubwo mu muco usanzwe Abanyarwanda batajya barekera imusozi imibiri y’ababo bapfuye kubera amateka ya Jenoside  byabaye ngombwa ko imibiri imwe iguma imusozi kugira ngo abayisura bigireho isomo ryo kutazongera kubaho iyindi Jenoside.

Kugira ngo habeho gufata neza iyo mibiri ku buryo yamara nk’imyaka 100, CNLG yifashishije abashakashatsi ba Kaminuza ya Cranfield bakaba baratangiye akazi muri Gicurasi 2009.

Abo bashakashatsi batangaje ko ishwagara yakoreshejwe mu gushyira ku mibiri y’abazize Jenoside kugira ngo imare igihe itangiritse hari icyo yafashije, hakaba ngo hakenewe ubundi bwoko bw’imiti bwafasha gutuma iramba kurushaho.

Nk’uko byasobanuwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG, Jean de Dieu Mucyo, ikigamijwe ni ugufatanya n’inzobere mu bijyanye no kubika ibimenyetso binyuranye biranga abantu kugira ngo hajyeho uburyo nyabwo kandi burambye bwo gufata neza imibiri y’abazize Jenoside kandi hagakomeza kubahirizwa agaciro k’ikiremwa muntu, guha agaciro ibitekerezo by’abarokotse Jenoside no gushobora kubyifashisha nk’ibimenyetso bya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda.

Iyo nama yitabiriwe n’abantu bagera kuri 70 barimo abakozi bo muri CNLG, Kaminuza hafi zose zo mu Rwanda, Abadepite n’Abasenateri, ikaba itezweho kuzashyira ahagaragara raporo ikubiyemo inama zisubiza ibibazo bigaragara by’ingutu bikavamo ibisubizo by’uburyo imibiri y’abazize Jenoside yakomeza gufatwa neza kandi igakomeza no kwifashishwa mu rwego rwo kugaragaza ibyabaye kugira ngo bitazongera kubaho ukundi.

 

http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=352&article=12160

Posté par rwandaises.com