Ngiyo imodoka irimo guhatanirwa n’abakobwa 13 (Foto / P. Kamasa)

Peter A. Kamasa

Ku wa 10 Ukwakira 2009 ni bwo kuri “Kigali Serena Hotel” herekanywe imodoka yo mu bwoko bwa “Suzuki Grand Vitara” izahembwa umukobwa uzegukana umwanya wa Nyampinga w’u Rwanda 2009.

Mu kiganiro umuyobozi ushinzwe itumanaho muri Rwandatel, Kabatsita Cléophas, yavuze ko mu rwego rwo kugira ngo iryo rushanwa rizakorwe neza ryahereye mu Ntara hatoranywa abarusha abandi uburanga, bityo ngo rikaba rigeze mu cyiciro cya nyuma ari bwo hazagaragara uzaba yegukanye uwo myanya wa Nyampinga 2009.

Kabatsita yatangaje kandi ko ku wa 18 Ukuboza 2009 ari bwo hazagaragara uwatsinze mu muhango uzabera na none muri “Kigali Serena Hotel” mu Mujyi wa Kigali, kandi akaba ari ubwa mbere icyo Rwandatel izaba ikoze icyo gikorwa.

Ku bijyanye n’ibihembo biteganyijwe ku mukobwa uzegukana uwo myanya yavuze ko harimo imodoka yo mu bwoko bwa “Suzuki Granda Vitara” ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 22 yatanzwe na Rwandatel, agahabwa n’amadorari y’Amerika 10.000, uzakurikiraho agahabwa amadolari y’Amerika 5.000.

Kuri telefoni igendanwa, ikinyamakuru Izuba Rirashe rimubajije impamvu imodoka yari iteganyirijwe Nyampinga w’u Rwanda 2009, yo mu bwoko bwa BMW, Kabatsita yatangaje ko iyo modoka itashoboey kuboneka mu buryo bworoheje ari yo mpamvu bayisimbue iyo mu bwoko bwa Suzuki.

Mu byerekeye ibyagenderwagaho mu gutoranya abakobwa beza, umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri Rwandatel, Francis Egbuson, yavuze ko hakurikijwe indeshyo ndetse n’ubumenyi muri rusange.

Mu bakobwa 20 bitabiriye iryo rushanwa hakaba hasigayemo abagera kuri 13 harimo n’uhagarariye Abanyarwandakazi baba mu mahanga, ibyo byose bikaba byarateguwe ku nkunga ya Rwandatel ari yo muterankunga mukuru, abandi akaba ari Serena Hotels, Banki y’Abaturage, Access Bank, Bralirwa, Laico Umubano n’abandi.

Na ho ku bijyanye n’ibyo abo bakobwa batekereza kuri iryo rushanwa n’imitegurire yaryo, abo ikinyamakuru Izuba Rirashe cyavuganye na bo bavugaga gusa ko babona nta kibazo.

 

 

 http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=327&article=11006

Posté par rwandaises.com