Taliki ya 01 Ukwakira uyu mwaka Abanyarwanda batuye mu Busuwisi, u Bubiligi, u Bufaransa n’u Butaliyani bahuriye I Geneve mu Busuwisi mu rwego rwo kwamagana raporo ya Loni ivuga ku byabereye muri Congo Kinshasa hagati y’1993 na 2003, ikaba ishyira mu majwi u Rwanda.

Hakozwe urugendo rwatangiriye imbere ya Palais Wilson, ahari ibiro bya Madamu Pillay Navanethem, ukuriye akanama kakoze iyo raporo akanaba n’umuyobozi wa komisariya nkuru ya Loni ishinzwe uburenganzira bw’ikiremwamuntu.

Mu magambo yavugwaga n’abari bitabiriye urwo rugendo harimo gushimira ingabo z’u Rwanda kuba zarakoze ibyananiye Loni “guhagarika jenoside y’Abatutsi”, ndetse no kurata ubutwari bw’ingabo z’u Rwanda, ariko bamagana ibyo kubita abicanyi.

Abitabiriye urwo rugendo bamaganye imikorere ya ONU igamije guhungabanya bavuga ko igamije guhungabanya u Rwanda n’akarere, bityo bakaba barasabaga Madamu Pillay kwegura ku mirimo ye ngo kuko Loni itari ONG bakoresha icyo bashaka.

Icyo gikorwa cyitabiriwe n’abantu barenga ijana na mirongo itanu b’Abanyarwanda ndetse n’inshuti zabo.

Hejuru ku ifoto:

Palais Wilson, ahakorewe urugendo hari ibiro bya Madamu Pillay Navanethem, ukuriye akanama kakoze iyo raporo akanaba n’umuyobozi wa komisariya nkuru ya Loni ishinzwe uburenganzira bw’ikiremwamuntu

C.K.

http://www.igihe.com/news-7-26-7646.html

Posté par rwandaises.com