Taliki ya mbere ya buri kwezi kwa gashantare mu Rwanda hibukwa intwari zitangiye igihugu cyacu ngo kibe kigeze aho kigeze ubu. Ubutwari bwaranze izo ntagereranywa, haba mu mitekerereze ndetse no mu mikorere, nibwo benshi bagenderaho, ndetse benshi bahamya ko kubaho kwabo izo ntwari zabigezemo uruhare runini.

Kuri uyu wa mbere mu gihugu cyose hizihijwe umunsi w’intwari z’u Rwanda ku rwego rw’umudugudu aho abaturage bateranye bakungurana ibitekerezo ku butwari, by’umwihariko ku nsanganyamatsiko igira iti: ‘ ubutwari mu guteza imbere igihugu cyacu’.

Ibirori nyirizina bikaba byabereye ku irimbi ry’intwari i Remera kuri Hero’s square, aho ibi birori byari byitabiriwe n’abayobozi ku rwego rw’igihugu, haba abagisivili ndetse n’abayobozi mu ngabo z’igihugu. U

mushyitsi mukuru muri ibyo birori yari Perezida w’Inteko Nshingamategeko umutwe wa Sena, Hon. Vincent Biruta, watangije ibirori ashyira indabo kandi yunamira izo ntwari zihesheje ishema ndetse n’igihugu cyazo.

Nyuma yo kunamira izo ntwari, habayeho umuhango wo gusinya mu gitabo cy’abashyitsi, ari nawo wasoje imihango yari iteganyijwe aho. Nyuma abari aho berekeje mu midugudu yabo, aho begereye abaturage mu kuganira kuri uyu munsi.

Twabibutsa ko zimwe mu ntwari zibutswe kuri uyu munsi harimo Ingabo itazwi izina yatoranijwe mu zindi ngabo zemeye guhara ubuzima bwazo kandi zitabashije kumenyekana ku buryo bwihariye, Major General Rwigema Fred umwe mu batangiye ndetse akanayobora urugamba rwo kwibohora, Umwami Mutara wa III Rudahigwa Charles Léon Pierre waranzwe no kurwanya akarengane mu butabera abigaragariza mu Rukiko rw’Umwami no mu mirimo ya buri munsi aho yirirwaga arenganura abaturage cyane cyane abatobato, Michel Rwagasana watanze urugero ruhebuje rwo gushyira imbere inyungu z’igihugu aho kwita ku ze bwite kuko aba yaremeye politike y’irondakoko agahabwa umwanya ukomeye mu Rwanda rwari rutegetswe na mwene Se wabo Gerigori Kayibanda nka Perezida wa Repubulika.

Mu ntwari zibutswe harimo kandi Uwilingiyimana Agatha wagize umutima wa kigabo arwanya akarengane k’iringaniza mu gihe yari Minisitiri w’Amashuri Abanza n’Ayisumbuye mu butegetsi bw’irondakarere n’irondakoko bwa Habyarimana, Abanyeshuri b’i Nyange baharaniye ku mugaragaro amahame y’ubumwe bw’Abanyarwanda kugeza aho bamwe babizira babizi, bemera guhara ubuzima bwabo aho kwivangura.

Inkuru ifitanye isano n’iyi:

Kanda hano umenye byinshi ku ntwari z’ikubitiro z’u Rwanda

Emile MUREKEZI

http://www.igihe.com/news-7-11-2831.html

Posté par rwandaises.com