imageKuri uyu wa gatatu, ni bwo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza Nkuru y’u Rwanda Prof. Silas LWAKABAMBA yashyikirije sheke y’amafaranga y’u Rwanda miliyoni enye n’ibihumbi magana atandatu na mirongo itanu n’umunani n’ijana n’icyenda (4.658.109Rwf), Engineer Sayinzoga Nkongori, Umukozi ushinzwe kubakisha ku rwego rw’igihugu mu gikorwa cya One Dollar Campaign cyo kubakira abana b’imfubyi za jenoside batagira aho bataha.

Aya mafaranga yakusanijwe mu bufatanye bw’umuryango mugari wa Kaminuza y’u Rwanda ugizwe n’Umuryango w’Abanyeshuri biga muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, Ishyirahamwe ry’Abakozi bo mu rwego rwa Tekiniki n’Ubuyobozi, Ishyirahamwe ry’Abarimu b’Abanyarwanda bigisha muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda ndetse n’Abanyamahanga bigisha cyangwa bakora muri iyi Kaminuza.

Muri ayo mafaranga, miliyoni imwe n’ibihumbi magana atanu na mirongo itatu na kimwe na magana arindwi n’icyenda (1.531.709Rwf) yakusanijwe mu bwitange bw’abanyeshuri biga muri iyi Kaminuza.

Umuyobozi wa One Dollar Campaign ari
gushyikirizwa sheke na Prof. Lwakabamba Silas,
Umuyobozi Mukuru wa NUR

Aba banyeshuri bakaba barabikoze ku bwabo, babwirijwe n’umutima wo gufasha bagenzi babo nk’uko byagarutsweho n’Umuyobozi wa AERG muri Kaminuza y’u Rwanda, Bwana Nyabutsitsi Jerode unashimira icyo gikorwa: « ntabwo twigeze dushaka gukora susikiribusiyo (subscription) ku banyeshuri nk’uko byagiye bikorwa mu ma-universites amwe n’amwe, twifuje ko umunyeshuri atanga bimuvuye ku mutima; turabashimira tubikuye ku mutima kandi Imana izabahe umugisha.”

Ukuriye Ishyirahamwe ry’Abakozi bo mu rwego rwa Tekiniki n’Ubuyobozi muri iyi Kaminuza, Rutabingwa Hormisidas yatangaje impamvu batinze gutanga uyu musanzu mu rwego rwa Kaminuza y’u Rwanda ugereranije n’igihe cyari giteganijwe, kwari ukugira ngo babanze bawukusanye neza bagendeye ku bukangurambaga bwakozwe mu nzego zose zigize umuryango mugari wa Kaminuza Nkuru y’u Rwanda.

Yavuze kandi ko iki gikorwa bagiha agaciro gahambaye cyane ko ngo gukunda igihugu atari ugukunda ubutaka n’ibindi bigitatse gusa, ahubwo ku bwe ngo gukunda igihugu ni ugukunda abakigize.

Ngo ubu bufasha buje busanga ibindi bikorwa bitandukanye Kaminuza y’u Rwanda igenera Ishyirahamwe ry’Abanyeshuri bacitse ku icumu rya jenoside batishoboye nk’uko byagarutsweho n’Umuyobozi wayo Prof. Silas Lwakabamba wanavuze ko bumva ari inshingano nka kaminuza gufasha abatishoboye.

Iyi sheke yatanzwe kuri uyu wa gatatu, tariki ya 10 Gashyantare iriyongera ku yandi mafaranga y’u Rwanda 1.280.000 yatanzwe ku ikubitiro, agahabwa imfubyi zo mu Karere ka Huye. Bityo amafaranga yose amaze gutangwa na Kaminuza y’u Rwanda muri iki gikorwa akaba agera kuri miliyoni eshanu n’ibihumbi magana cyenda na mirongo itatu n’umunani n’ijana n’icyenda (5.938.109Rwf).

Foto: The New Times
NTIVUGURUZWA Emmanuel

http://www.igihe.com/news-7-11-3015.html

Posté par rwandanews.be